Maj Gen Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera, agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda zasize Maj Gen Mubarakh Muganga azamuwe mu ntera agirwa Lt Gen, anagirwa Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka.

Lt Gen Muganga wari umaze igihe ari Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburengerazuba, yasimbuwe kuri uriya mwanya Lt Gen Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Gen Mupenzi we yasimbuye kuri uriya mwanya Maj Gen Emmanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *