Ab’i Nyabihu basabwe gusimbuza imbabura z’amazi izifashisha amakara

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu mu karere ka Nyabihu cyane abegereye ishyamba rya Gishwati, basabwe gukoresha imbabura zikoresha amazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu kigo cy’Amashuri cya Bigogwe TVET School, habereye umuhango wo kumurika Imbabura zidakoresha amakara, ku buryo zaba igisubizo ku kurengera ibidukikije birimo amashyamba.

Nzabandora Pierre impuguke mu buhinzi n’ubworozi avuga ko kudakoresha inkwi byatuma habaho gusigasira ubuzima kuko bikomeje nkuko biri ubu n’abantu bashira.

Ati: “Izi mbabura zikoresha amazi yabugenewe akoze mu mavuta na peterori kandi ntabwo yangiza ikirere kuko nta myotsi zitera, zikoreshejwe byatuma tubasha gusigasira amashyamba bityo ubuzima bugakomeza, ariko dukomeje gucana ibiti nkuko tubibona ubu ubushakashatsi bwagaragaje ko n’ubuzima bushobora guhagarara burundu ku binyabuzima birimo abantu”.

Nzabandora akomeza akangurira n’abahinzi kwirinda gukoresha ifumbire mvaruganda nyinshi kuko byangiriza ubutaka, ndetse bigatuma igihingwa kituzuza intungamubiri zose cyagatanze ndetse ugasanga abantu barya ibinyabutabire nabyo bishobora kwangiza ubuzima.

Hyacinthe Micomyiza wiga mu mwaka wa 6 mu ishami ry’Amashyamba avuga ko izi mbabura zizafasha mu kurengera ibiti bigakura neza yizeza kuzafasha abahinzi mugihe azaba atashye.

Ati: “Izi mbabura twaziganirijweho dusanga amakara yari amaze igihe akoreshwa atazaba agikoreshwa, kuko ibiti bitazatemwa maze n’Ikirere kikabasha gukurura umwuka. Ibi bizadufasha cyane kuko n’igihe tuzaba tugiye hanze tuzahagera tubihangemo imirimo kuko bitaramenyekana.”

Gasana Augustin umuturage utuye mu murenge wa Bigogwe avuga ko amazi aturuka mu misozi yabasenyeye bakabasha kwimuka yemeza ko habaye kubungabunga ibiti byatuma batuza.

Gasana avuga ko “muri 2017 amazi yaturukaga mu misozi yaradusenyeye, maze bahaca amaterasi ndinganire bagateramo ibiti bivangwa n’Imyaka, amazi yaragabanyutse yavaga ku musozi, aho twari dutuye dusigaye tuhahinga Ibirayi n’amatunda, ndetse nta n’imyuzure tugihura nayo. Nubu twateye ibindi biti izi mbabura rero zibonetse kubwinshi byaduha ikizere ko tutazongera guhura n’ibiza.”

Gahutu Tebuka Jean Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe nyuma yo gutangiza iki gikorwa, yasabye abanyeshuri n’abaturage kumenya agaciro k’ibiti bakabibungabunga kuko aribo bifitiye akamaro.

Ati: “Turimo gutera ibiti 3956 mu kubungabunga inkengero z’icyanya cya Gishwati muri 2012 habaye isanganya iriya misozi yari ituwe n’abaturage icyo giheumurenge wa Bigogwe wari wugarijwe n’ibiza imitungo irangirikahazamo n’impfu turasaba abaturage kumenya agaciro k’ibiti birwanya amasurinni kunyungu zabo bagomba kubifata neza.”

Mu Karere ka Nyabihu kuwa 7/05/2020  habaye Ibiza byatewe n’imvura yaguye igatwara ubuzima bw’abantu 11, abahitanywe na byo bakaba abari batuye mu Murenge wa Shyira ahabaruwe abantu barindwi, no mu Murenge wa Rurembo ahabaruwe bane.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *