Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitegura umukino wo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Kagere yageze mu mwiherero w’Amavubi ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu.
Uyu rutahizamu ntabwo yagaragaye mu mukino Amavubi y’u Rwanda yatsinzemo Repubulika ya Centrafrique ibitego 3-0, bijyanye n’uko yari ari gufatanya na bagenzi be kwitegura umukino wa Shampiyona ya Tanzania batsinzemo Ruvu Shooting ibitego 3-0.
Meddie Kagere azagaragara mu mukino wa gicuti wa kabiri Amavubi azakinamo na Centrafrique ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, uzabera kuri Stade y’i Nyamata mu Bugesera.
Ni Amavubi akomeje kwitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ikaba iteganyijwe kuba mu kwezi kwa Nzeri.
Ni imikino Amavubi azahuriramo n’ikipe y’igihugu ya Kenya (Harambee Stars) ndetse na Les Aigles du Mali ya Mali.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


