Abo kwa Ntamuhanga bavuga ko mu bamufashe harimo abavuga Ikinyarwanda bigize nk’abaguzi b’ingurube

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Umunyamakuru, Cassien Ntamuhanga bavuga ko mwenewabo yafatiwe ku kirwa cyitwa Inhaca muri Mozambique n’abantu bagera ku 10 barimo bane bavuga Ikinyarwanda bari bigize nk’abaje kugura ikibwana cy’ingurube.

Ntamuhanga yafashwe kuwa 23 Gicurasi 2021 nk’uko bisobanurwa na James Kabagyema, mwenenyina, wahunze u Rwanda mu 20218. Mu nkuru ya Daily Monitor, Kabagyema asaba Leta ya Mozambique kuvuga impamvu yafashe Ntamuhanga ndetse no kumufungura.

Mu kuvuga ku ifatwa rya mwenewabo Ntamuhanga, Kabagyema ati ” Dushaka kumenya niba akiri muzima kuko kuva bamukura iwe, ntituzi aho aherereye. Abantu 10 bambaye sivili barimo bane bavuga Ikinyarwanda baje bigize nk’abaje kugura ingurube mu mushinga w’ubworozi bw’ingurube, baramufata.”

Kabagyema ubana na nyina muri Uganda yabwiye icyo kinyamakuru ko ” Abafase Ntamuhanga batwaye na mudasobwa ye, telefoni, ikarita y’impunzi, pasiporo n’izindi nyandiko zari mu nzu ye.”

Uyu avuga ko babonye amakuru atizewe ko mwenewabo yajyanwe kuri Ambasade y’ u Rwanda muri Mozambique, ngo ” Byaba bibabaje kuko ubwo haba hari umugambi wo kumujyana mu Rwanda bitemewe n’amategeko.”

Amakuru y’ifatwa rya Ntamuhanga yemejwe n’abo bakoranaga, RANP-Abaryankuna bavuze ko yafahwe na Polisi ya Mozambique gusa nta byinshi bigeze batangaza gusa ngo ” Turi kubikurikiranira hafi.”

Umunyamategeko we yari yavuze ko bafite ubwoba ariko bari gushaka amakuru.

Inzego z’ubutegetsi muri Mozambique n’ u Rwanda ntacyo ziravuga ku ifatwa rya Ntamuhanha cassien.

Ntamuhanga yatorotse Gereza ya Mpanga, ahita ahunga. Ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *