Burundi: Nta rwagwa ruzongera gucuruzwa i Bujumbura

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu cy’u Burundi, yafashe umwanzuro wo guhagarika burundu ubucuruzi bw’inzoga y’ibitoki izwi nk’urwagwa.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Gervais Ndirakobuca, yavuze ko yafashe umwanzuro wo guca urwagwa i Bujumbura, nyuma y’uko bimenyekanye ko izi nzoga zishyirwamo ibindi bintu (ibinyabutabire) byangiza ubuzima bw’abantu mu rwego rwo kuzitubura, bijyanye n’uko i Bujumbura nta bitoki byinshi bihaba.

Uretse ibinyabutabire, ibindi bivugwa ko bishyirwa mu nzoga ku bwinshi bikangiza ubuzima bw’abantu harimo isukari.

Mu minsi yashize hakunze kumvikana ikibazo cy’ibura ry’isukari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura, ikibazo Minisitiri Ndirakobuca asanisha no kuba isukari nyinshi yifashishwa mu gukora inzagwa.

Mu rwego rwo kwirinda kubangamira abari batunzwe no gupima inzagwa, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi yahaye abakoraga buriya bucuruzi ibyumweru bibiri byo kuba bavuye i Bujumbura, bakajya gushaka ahandi bakorera mu gihugu haboneka umusaruro w’ibitoki.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *