Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 31 Gicurasi kirangira tariki ya 6 Kamena 2021. Cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo arebana n’ubutabera ndetse n’umutekano.
Muri yo harimo ayavuzweho cyane akurikira:
Urupfu rwa Me Bukuru Ntwali
Umunyamategeko akaba n’umushakashatsi w’Umunyamulenge, Me Bukuru Ntwali, yapfuye tariki ya 2 Kamena 2021, kugeza ubu icyamwishe kiracyari amayobera.
Mu gitondo cy’uwo munsi ni bwo abari mu nyubako y’Inkundamahoro muri Nyabugogo na hafi aho, babonaga umugabo yituye hasi aturutse mu igoroba rya kane, bamwe bakeka ko yiyahuye, abandi bakeka ko yishwe. Byaje kumenyekana ko ari Me Ntwali.

Me Bukuru yemenyekanye cyane ubwo yatabarizaga Abanyamulenge baba mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakomeje kugabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro yiganjemo Mai Mai. Urupfu rwe rwababaje Abanyamulenge benshi.
Itabwa muri yombi rya Karasira Aimable
Karasira Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akamenyekanira cyane mu biganiro yatambutsaga ku rubuga rwa YouTube, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 31 Gicurasi 2021.
Uru rwego rwatangaje ko rumukurikiranyeho ibyaha bitatu: guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubiba amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo ‘afite’.
Ibi byaha byose bifitanye isano n’ibiganiro yatambutsaga ku rubuga rwa YouTube n’amafaranga bikekwa ko yahawe n’ababa mu mahanga, cyane cyane abarwanya Leta y’u Rwanda. RIB ivuga ko aya mafaranga akomoka ku cyaha.

SADC yanze ko ingabo z’u Rwanda zijya muri Mozambique
Umuryango w’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Amajyepfo, SADC wanze ko ingabo z’u Rwanda zajya muri Mozambique (igihugu kinyamuryango) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Igitangazamakuru News24 cyo muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize cyatangaje ko abakuru b’ibihugu bigize SADC bakoze inama yiga ku kibazo cy’umutekano muke kiri muri Mozambique. Ngo aho ni ho banze ko u Rwanda rwohereza abasirikare barwo, bifuza ko iki kibazo cyajya mu maboko y’uyu muryango ubwawo.
Hari andi makuru yavugaga ko Mozambique yashatse ko u Rwanda rwitabira iyi nama, ariko ibindi bihugu bibitera utwatsi, ahanini bitewe n’uko rutari muri uyu muryango. Byasabye ko niba u Rwanda rushaka kohereza aba basirikare rwanyura mu buryo buteganywa na SADC.
Rusesabagina yavanwe mu cyumba cya wenyine yari afungiwemo
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, ku wa 5 Kamena 2021 rwatangaje ko Paul Rusesabagina ufungiwe muri Gereza ya Nyarugenge yakuwe mu cyumba cya wenyine yitaga ‘akato’, ashyira hamwe n’abandi.

RCS yabitangaje isa n’inyomoza amakuru umuryango wa Rusesabagina watanze, uvuga ko uyu musaza yimuwe, afunganwa n’abo atazi, ko ndetse atagihabwa imiti, amazi n’amafunguro uko bikwiye nk’uko byagendaga.
RCS ivuga ko Rusesabagina afashwe kimwe na bagenzi be, kandi ko bahabwa amafunguro kimwe. Imiti nayo ngo ayihabwa nk’uko bisanzwe.
Izamurwa mu ntera rya Mubarakh Muganga
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’ingabo w’Ikirenga, Paul Kagame yazamuye mu ntera uwari Major General Mubarakh Muganga, amuha ipeti rya Lieutenant General, anamugira Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Uyu musirikare yari asanzwe ayoboye ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’iburasirazuba.
Kuri izi nshingano yasimbuye Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, na we wasimbuye Maj. Gen. Emmanuel Bayingana wagizwe umunyambanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.
Ntamuhanga mu nzira imwerekeza mu Rwanda
Ntamuhanga Cassien wafatiwe muri Mozambique aho yari yarahungiye nyuma yo gutoroka gereza ya Mpanga mu Kwakira 2017, byatangajwe ko afungiwe muri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, mbere y’uko yoherezwa.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe demukarasi n’iterambere muri Mozambique, Prof. Adrien Nuvunga yabwiye itangazamakuru ko Ntamuhanga nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Mozambique, ubu afungiwe muri ambasade, akaba yaramaganye iki gikorwa kuko ngo kidakurikije amategeko.
Ntacyo uruhande rw’u Rwanda cyangwa Mozambique zigeze zitangaza ku ifatwa cyangwa ifungwa ry’uyu Munyarwanda wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, agakatirwa ibifungo by’imyaka 25 inshuro ebyiri. N’igihe azohererezwa ntabwo kizwi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


