Dosiye ya Karasira Aimable yageze mu Bushinjacyaha
Dosiye ya Karasira Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akamenyekanira mu biganiro bitavugwaho rumwe kuri YouTube, yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa 7 Kamena 2021. Iyi dosiye ikubiyemo ibyaha bitatu aregwa: Guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubiba amacakubiri n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo cyiyongereyeho nyuma y’isaka Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumaze […]
Musanze: Yakopye Leta imbaho none kwishyurwa byabaye ingume
Umuturage witwa Nizeyimana Protogène wo mu karere ka Musanze, aravuga ko yakobye Leta imbaho z’arenga 1,700,000 Frw; gusa kuyamwishyura bikaba byarabaye ikibazo. Nizeyimana atuye mu kagari ka Murwa ho mu murenge wa Remera i Musanze. Uyu muturage avuga ko mu Ugushyingo 2020 ari bwo yegerewe na rwiyemezamirimo witwa Bazirabagira Célestin ‘DURIRA’ wari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]
Mwarimu yazengurukije abana 30 ikibuga cyuzuye amabuye bapfukamye, ngo batsinzwe Igifaransa
Umwarimu witwa Nizeyimana Esperee wigisha mu ishuri rya Ecofo Ngobeke riherereye muri Gitega mu Burundi, yazengurukije abanyeshuri 30 ikibuga cyuzuye amabuye bapfukamye, abazize gutsindwa imyitozo y’isomo ry’Igifaransa. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwarimu yazengurukije aba banyeshuri ikibuga mu minsi itandatu ishize, kugeza ubwo bamwe muri bo bakomeretse ku mavi, bajyanwa ku bitaro, bashyirwaho […]
Hari abakunzi b’umuhanuzi TB Joshua bizera ko asinziriye, ashobora kuzuka
Umuhanuzi Temitope Bolagun Joshua uzwi nka TB Joshua wari ukomeye ku mugabane wa Afurika yapfuye mu ijoro ryo ku wa 5 Kamena 2021. Ni inkuru yababaje benshi bamukundaga, by’umwihariko ab’iwabo muri Nigeria, bamwe babyukiye ku rusengero rwe rwa SCOAN (The Sinagogue, Church of All Nations), kugira ngo bamenye neza niba koko yapfuye. BBC ishami ry’ururimi […]
Karasira devra faire face à des accusations supplémentaires
Le youtubeur controversé Aimable Uzaramba Karasira, qui a été arrêté par le Bureau d’enquête rwandais (RIB) le 31 mai, devrait faire face à des accusations supplémentaires en plus des accusations mentionnées précédemment de négationnisme et d’incitation à la division. L’ancien professeur d’université, qui a été limogé par l’Université du Rwanda (UR) en août de l’année […]
Amavubi yandagaje Centrafrique mu wundi mukino wo kwipima
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ inyagiye iya Repubulika ya Centrafrique ibitego 5-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Mbere. Amavubi na Centrafrique bari bahuriye kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino wa gicuti wa kabiri. Ni nyuma y’ubanza wabaye mu cyumweru gishize Amavubi yari yatsinzemo Centrafrique ibitego 2-0. Igice cya mbere cy’uyu […]
Hari uwambajije niba koko ngurutsa kajugujugu cyangwa ndi ikimenyetso gusa cy’umugore w’umupilote – Lt Rugazora

Umwe mu basirikare b’igitsinagore u Rwanda rufite batwara indege za kajugujugu witwa Lt Meron Rugazora, yatangajwe n’ikibazo umwe mu bantu bamukurikira yamubajije yibaza niba koko atwara kajugujugu cyangwa ari ukubyitirirwa gusa, ibintu abona ari nk’imyumvire ikiri hasi y’abantu bamwe muri iki kinyejana. Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter rero, Lt Rugazora yagize ati “ Ejo […]
Gakenke: Umuganga wafashwe asambanya umugore yaba yaraguye mu mutego
Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, nibwo Umugabo ukora umwuga wo kuvura mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, intara y’amajyaruguru, yaguwe gitumo ari gutera akabariro n’umwarimukazi mu rugo rw’uwo murezi gusa biravugwa ko uyu muganga yaguye mu mutego wari watezwe n’uyu mwarimukazi afatanyije n’umugabo we. Nyirurugo yitwa Tuyishime Emmanuel. Biravugwa ko ubwo […]
Nishimiye ko TB Joshua yapfuye-Umupasiteri
Umupasiteri witwa Jackson Ssenyonga washinze Itorero ryitwa Christian Life Church Bwaise avuga ko yashimishijwe n’urupfu rw’umuhanuzi, Temitope Balogun wari uzwi nka TB Joshua kuko ngo asanga yarayobyaga abantu. Ssenyonga avuga ko TB Joshua yari umunyabyaha kandi ngo yoretse ubuzima bwa benshi mu kubabwiriza ibinyoma. Avuga ko yari akwiriye urupfu. Ati ” Nishimiye ko TB Joshua […]
Irak: Abayobozi b’inzego z’ubutasi bakomeje kwicwa mu gisa nko guhorera Gen Soleimani
Umwe mu bayobozi bakuru bubutasi bwa Irak mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yiciwe mu burasirazuba bwa Baghdad, igikorwa cya kabiri cy’ubu bwoko bivugwa ko kimaze kuba mu mezi atatu ashize. Inzego z’umutekano z’iki gihugu ziravuga ko abantu bitwaje intwaro batazwi barashe uyu mukoloneri wo mu nzego z’ubutasi ubwo yari arimo kwerekeza ku kazi […]
Rusizi: Barataka ikibazo cy’ubucucike mu mashuri yo mu Bugarama

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,ubuyobozi bw’uyu murenge n’ababyeyi baharerera,bavuga ko nubwo Leta imaze kububakira ibyumba 65 by’amashuri, byanatumye hashingwa ishuri rishya ngo harebwe uko ikibazo cy’ubucucike cyagabanuka, kikiri cyose kuko kugeza ubu abana mu cyumba cy’ishuri babarirwa hagati ya 60 na 80 bikaba n’ingorabahizi ku ngamba zo kwirinda […]
Uganda: 4 batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu iraswa rya Gen Katumba
Abantu bane biravugwa ko bamaze gutabwa muri yombi na Kamisiyo Ihuriweho y’Ubutasi yashyizweho na Uganda, bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wo kurasa Gen Katumba Wamala. Ku wa Kabiri tariki ya 01 Kamena ni bwo imodoka yo mu bwoko bwa V8 yari itwaye Gen Katumba yarashweho n’abagizi ba nabi inshuro 56, gusa ku bw’amahirwe Imana ikinga […]
Abakuru b’ibihugu 10 bafite uburinzi buhambaye muri Afurika

Mu bihugu byinshi ku isi, abaperezida batorwa n’abaturage kandi kugira ngo aba Perezida basohoze inshingano zabo neza, bahabwa uburinzi buhambaye. Ku mugabane wa Afurika, abaperezida b’ibihugu byose bya Afurika nabo bahabwa uburinzi buhambaye kugira ngo imirimo ikorwe neza. Nubwo bimeze bityo ariko, abaperezida bamwe bo muri Afrika bafite uburinzi burenze ubw’abandi ubigereranyije nk’aba 10 ba […]
Kigali: Umudogiteri bivugwa ko ari Umunyamulenge yarusimbutse
Amakuru ataremezwa n’urwego bireba urwo ari rwo rwose aravuga ko mu Mujyi wa Kigali, Dr Gasore bivugwa ko ari Umunyamulenge yatemwe n’abitwaje imihoro, Imana ikinga ukuboko. Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko mu ijoro ryo kuwa 6 Kamena 2021, uyu Dr Gasore, umwe mu bavuga rikijyana, yatemwe n’abantu bataramenyekana. Hari amakuru ko Gasore ari […]
Umugore wanze kumvira umugabo we – Rev./Ev. Eustache
Mu buzima bwacu bwa buri munsi, buri wese agira aho abarizwa ndetse akagira n’abamukuriye bamuyobora. Urugero nka hano dutuye muri Amerika, cyangwa mu gihugu cyanjye cy’ Amavuko cy’ U Rwanda dufite Perezida nk’umuyobozi w’igihugu cyacu. Hariho ba Guverineri bayobora intara. Dufite kandi Abayobozi kuri buri mujyi, Uturere , abayobozi ba polisi, abarimu bayobora abanyeshuri, umukoresha […]
Umupolisi yafatiwe mu cyuho agerageza kugurisha imbunda
Igipolisi mu Karere ka Lira, mu gihugu cya Uganda cyataye muri yombi abagabo babiri barimo n’umupolisi bazira kugerageza kugurisha imbunda kuri miliyoni 2 z’Amashilingi. Abafashwe ni Police Constable Emmanuel Onyango, ukorera kuri station ya polisi ya Bugweri, ndetse na Isaac Ochaka, umuturage utuye mu mujyi wa Aduku, mu Karere ka Kwania. Nk’uko tubikesha urubuga Commandonepost, […]
Mecky Kayiranga yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ yuje impanuro ku bakundanye (Video & amafoto)

Umuhanzi, umucuranzi akaba n’umunyamakuru, Mecky Kayiranga kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kamena 2021 yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Garuka’ yuje impanuro ku bakundanye. Muri iyi ndirimbo, Mecky yishyize mu mwanya w’umugabo watawe n’umugore we bitewe n’amakimbirane yoroheje bagiranye. Amusaba kwirengagiza ibyabatandukanyije, akagaruka mu rugo, bakongera bakabana nk’abakunzi. Mu ijwi rituje, hari aho agera […]
Rwamagana: Haravugwa iraswa ry’abantu babiri bagerageje kurwanya abapolisi
Amakuru aturuka mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Sibagire, mu Mudugudu wa Kamanga, aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu ushize, polisi yarashe abagabo babiri nyuma yo gutera amabuye abapolisi bari bagiye kubaza impamvu bari kunywa inzoga basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 na nyuma yo guhohotera umupolisikazi wari ubabajije impamvu […]
Perezida Museveni yafunze amashuri yose kubera impungenge za Covid-19
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 6 Kamena 2021 yategetse ko amashuri yose afungwa mu gihe cy’iminsi 42 bitewe n’ubwiyongere bw’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu. Mu ijambo yagezaga ku baturage ryatambutse ku bitangazamakuru bya Leta rirebana n’ingamba zo kwirinda Covid-19, Perezida Museveni yavuze ko guhera saa mbiri z’igitondo cy’uyu wa […]
Tumeze nk’uruhu rw’imbwa bajugunye ku karubanda – Umwe mu baturage ba Gisozi basenyewe
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, mu Mudugudu w’Amarembo, ho mu Karere ka Gasabo, basenyewe babwirwa ko aho batuye hatemerewe guturwa bavuga ko batarahabwa ingurane ndetse n’amafaranga bari bemerewe yo kuba bakodesha mu gihe batarahabwa ahandi ho kuba bayaheruka muri Mata umwaka ushize kuri ubu bakaba barimo kwangara batagira aho […]
VIDEO: Umunyamakuru Assouman Niyonambaza yabwiye Twagiramungu Faustin akarimurori\Amabanga ye hanze
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanzania: Impunzi z’Abarundi ziri guhiga bukware mugenzi wazo zishaka kumwica
Amakuru aturuka mu nkambi ya Nduta mu gihugu cya Tanzania, aravuga ko hari agatsiko k’impunzi z’Abarundi zitwaje intwaro gakondo zimaze iminsi zihiga bukware indi mpunzi zifuza kumwivugana, uyu ngo akaba atakirara iwe. Aka gatsiko bivugwa ko kamaze iminsi karara amarondo y’ijoro gashaka kwivugana mugenzi wabo wahoze ari umuyobozi wa Zone ya 21. Aka gatsiko ngo […]
Ndi muzima kurushaho_Israel Mbonyi asubiza abamubitse

Umuhanzi Israel Mbonyi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaganye abakomeje gukwirakwiza igihuha cy’uko yitabye Imana, ashimangira ko akiri muzima. Kuva mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa YouTube hari hatangiye gukwirakwira ibihuha by’uko uyu musore ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yapfuye. Ni inkuru yabaye […]
Uganda yasubije u Rwanda inka 11
Abayobozi mu Karere ka Ntungamo muri Uganda basubije mu Rwanda inka 11 zari zinjijwe muri icyo gihugu mu buryo butemewe. Izi nka zasubijwe u Rwanda kuwa Gatanu w’icyumweru gishize zinjijwe muri Uganda zinyujijwe mu isanteri ya Kafunjo muri Mirama. Ubuyobozi muri Ntungamo nk’uko Chimpreports ibitangaza, buvuga ko izi nka zari zigiye kujyanwa ahitwa Kyazanga. Kugeza […]
Nyaruguru: Abaturiye ahaturikirizwa intambi barashinja abayobozi kubarangarana

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bahangayikishijwe n’iturika ry’intambi zibangiririza imwe mu mitungo yabo, bagashinja ubuyobozi kutabafasha muri iki kibazo. Ikibazo cy’ingaruka zitezwa n’ituritswa ry’intambi ku batuye mu Murenge wa Rusenge kimaze imyaka isanga ibiri kizwi n’ubuyobozi bwaka Karere, aba baturage bahangayikishijwe no guhora […]
Kayibanda yifuje ko u Rwanda rwagabwa kabiri, Abahutu bagatandukana n’Abatutsi_Dr Bizimana

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko Kayibanda Grégoire wabaye Perezida w’u Rwanda, yigeze kwifuza ko iki gihugu cyagabwamo ibice bibiri, kimwe kikabamo Abahutu, ikindi kikabamo Abatutsi. Nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangaje, Dr Bizimana yabivuze ubwo yari mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bazize […]
Museveni yashinje Gen Katumba Wamala amakosa yatumye araswa
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko hari amakosa Gen Katumba Edouard Wamala yakoze bigatuma araswa n’abagizi ba nabi mu ntangiriro z’icyumweru gishize. Mu gitondo cyo ku wa Mbere w’icyumweru gishize ni bwo Gen Katumba usanzwe ari Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’Ubwikorezi, yarashweho urufaya rw’amasasu n’abagizi ba nabi, ubwo yari mu modoka mu majyaruguru […]
Uwabaye Visi Meya wa Rubavu arasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’imitingito
Nsengiyumva Buntu Ezechiel wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije, ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuva mu 2011 kugeza mu 2015, arasaba Leta y’u Rwanda ubufasha nyuma y’aho inzu ye isenywe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu kwezi gushize. Nsengiyumva utuye mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu aherutse gutangariza Radiyo Ijwi rya Amerika ko muri […]
Abubakar Shekau wa Boko Haram ‘yapfuye’
Umuyobozi w’umutwe wa Islamic State West Africa Province (Iswap), Abu Mus’ab Habeeb Bin Muhammad Bin Yusuf al-Barnawi, avuga ko umuyobozi wa Boko Haram, Abu Mohammed Abubakar bin Mohammad al-Sheikawi uzwi nka Aboubakar Shekau yiturikirijeho ibisasu nyuma y’imirwano yahuje impande zombi ubusanzwe zidacana uwaka. Mu majwi yagiye hanze agasamirwa hejuru n’ibitangazamakuru, Musab yumvikana avuga ko ” […]
Urupfu rwa Me Bukuru, ifatwa rya Karasira, Rusesabagina wakuwe ‘mu kato’ n’izamurwa mu ntera rya Gen. Muganga, mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 31 Gicurasi kirangira tariki ya 6 Kamena 2021. Cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo arebana n’ubutabera ndetse n’umutekano. Muri yo harimo ayavuzweho cyane akurikira: Urupfu rwa Me Bukuru Ntwali Umunyamategeko akaba n’umushakashatsi w’Umunyamulenge, Me Bukuru Ntwali, yapfuye tariki ya 2 Kamena 2021, kugeza ubu icyamwishe kiracyari amayobera. Mu gitondo cy’uwo munsi ni […]