Gakenke: Umuganga wafashwe asambanya umugore yaba yaraguye mu mutego

Sangiza iyi nkuru

Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, nibwo Umugabo ukora umwuga wo kuvura mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, intara y’amajyaruguru, yaguwe gitumo ari gutera akabariro n’umwarimukazi mu rugo rw’uwo murezi gusa biravugwa ko uyu muganga yaguye mu mutego wari watezwe n’uyu mwarimukazi afatanyije n’umugabo we.

Nyirurugo yitwa Tuyishime Emmanuel. Biravugwa ko ubwo umugore we yari agiye gusambana n’uyu muganga witwa Sinayobye, uyu mugabo we yari ari yihishe mu gisenge cy’inzu (Prafond) yiteguye kubatesha.

Inkuru y’uko uyu mwarimukazi n’umugabo we baba bari bakoreye uyu muganga akagambane yatangiye gucicikana cyane ku mbuga nkoranyambaga, binyuze kuri Twitter.

Biravugwa ko uyu mwarimukazi yari asanzwe aziranye n’uyu muganga, baza gukundana ndetse biza kugera aho bapanga uko bazaryamana.

Hari amakuru avuga ko umugabo w’uyu mwarimukazi, Tuyishime Emmanuel n’umugore we, bari bapanze uko uyu muganga n’aza kuba yambaye ubusa (bagiye gutera akabariro), uyu mugabo aza guhita abatesha bataratangira igikorwa nyirizina.

Ngo bari bumvikanye ko uyu Tuyishime Emmanuel wari wihishe mu gisenge cy’inzu aza guhita afotora uyu muganga, ndetse bari bumvikanye ko namara kubafata baza kumuca miliyoni 3 Frw, yayabura bakamutamaza.

Bamwe mu basesenguzi babashije kubona ifoto yafotowe uyu muganga bahamya ko yafatiwe mu kirere (Ibyo bita Bird view muri photography) bakaba babishingiraho bemeza ko uwayifotoye yari yihishe mu gisenge cy’inzu.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 136 rivuga umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gakenke: Umuganga wafashwe asambanya umugore yaba yaraguye mu mutego
    Yampayinka Munyakayanza!
    Ubutekamutwe buragwira!

  2. Gakenke: Umuganga wafashwe asambanya umugore yaba yaraguye mu mutego
    Yampayinka Munyakayanza!
    Ubutekamutwe buragwira!

  3. Gakenke: Umuganga wafashwe asambanya umugore yaba yaraguye mu mutego
    Uyu mukino wigeze guhararwa umugabo numugore bakabipanga basha kurya ifaranga gusa harabo byahiriye Hari nababihombeyemo aho byarangiraga umugore ahise aryoherwa nigitsina cyo hanze akaba ataye umugabo hakaba nababikuyemo indwara zirimo na sida .

  4. Gakenke: Umuganga wafashwe asambanya umugore yaba yaraguye mu mutego
    Uyu mukino wigeze guhararwa umugabo numugore bakabipanga basha kurya ifaranga gusa harabo byahiriye Hari nababihombeyemo aho byarangiraga umugore ahise aryoherwa nigitsina cyo hanze akaba ataye umugabo hakaba nababikuyemo indwara zirimo na sida .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *