Abantu bane biravugwa ko bamaze gutabwa muri yombi na Kamisiyo Ihuriweho y’Ubutasi yashyizweho na Uganda, bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wo kurasa Gen Katumba Wamala.
Ku wa Kabiri tariki ya 01 Kamena ni bwo imodoka yo mu bwoko bwa V8 yari itwaye Gen Katumba yarashweho n’abagizi ba nabi inshuro 56, gusa ku bw’amahirwe Imana ikinga akaboko.
Uyu wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, yari kumwe n’umukobwa we Brenda Nantongo ndetse na Sgt Haruna Kayondo bombi bahise bapfa.
Bane batawe muri yombi bakurikiranweho kuba baravugiye kuri terefoni mbere y’iraswa rya Gen Katumba, mu gihe cyaryo na nyuma yaryo.
Uganda Radio Network (URN) yavuze ko yakiriye amakuru y’uko Camera zo ku muhanda zabonye abari bashatse kwivugana Gen Katumba bavugana kuri terefoni mbere yo kuva mu gace yarasiwemo.
Bivigwa ko bariya bantu batawe muri yombi nyuma y’uko iriya Komisiyo y’Ubutasi ikurikiranye uguhamagarana ku materefoni kwabereye mu gace Gen Katumba yarasiwemo, mbere y’uko araswa, mu gihe yarasiwemo na nyuma yacyo.
Iyi Komisiyo ngo yasanze mu guhamagarana kwabayeho hagati ya saa mbiri na 25 na saa tatu na 15, bariya bantu bane baravuganye cyane.
Umwe mu bagize iriya Komisiyo watanze amakuru yagize ati: “Twashoboye kubona amakuru ya terefoni zose mu bigo by’itumanaho biri hafi ya kariya gace. Twabonye ko abantu bane bavuganaga cyane mu gihe cyo kuraswa bityo dushakisha abo aribo tubata muri yombi.”
Uyu yakomeje avuga ko iriya Komisiyo y’Ubutasi kuri ubu ifunze abantu bane mu gace ka Kireka, mu gihe hari amakuru avuga ko hari abandi barindwi baheruka gutabwa muri yombi bagahatwa ibibazo.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yabwiye ikinyamakuru The New Vision ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza abari inyuma y’umugambi wo gushaka kwivugana Gen Katumba.


