Tanzania: Impunzi z’Abarundi ziri guhiga bukware mugenzi wazo zishaka kumwica

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu nkambi ya Nduta mu gihugu cya Tanzania, aravuga ko hari agatsiko k’impunzi z’Abarundi zitwaje intwaro gakondo zimaze iminsi zihiga bukware indi mpunzi zifuza kumwivugana, uyu ngo akaba atakirara iwe.

Aka gatsiko bivugwa ko kamaze iminsi karara amarondo y’ijoro gashaka kwivugana mugenzi wabo wahoze ari umuyobozi wa Zone ya 21. Aka gatsiko ngo kagizwe n’abantu batanu barimo Donatien Nsengimana, Jean Bosco Ndayisenga, Novât Bigirimana, John, n’uwitwa Radjabu Shimirimana.

Amakuru agera kuri Radio RPA aturuka muri Nduta, avuga ko aka gatsiko (n’ubusanzwe kadatinya gukura mu nzira utavuga rumwe nako) kayobowe n’uwitwa Donatien Nsengimana, kuri ubu uyobora iyi zone ya 21 yahoze iyoborwa n’urimo guhigwa.

Urimo guhigwa kuri ubu ngo akaba ashinjwa kuba yaramaganye ubwicanyi bwakozwe n’umwe mu bagize aka gatsiko.

Umwe mu mpunzi z’Abarundi watanze amakuru yagize ati “Guhiga umuntu bireba uwahoze ari umuyobozi wa zone 21 kandi umutwe witwaje intwaro uyobowe n’umuyobozi wa zone uriho ubu witwa Donatien Nsengimana ni wo umushaka. Nkuko byavuzwe, uyu wahoze ari umuyobozi wa zone yafungishije uwitwa Radjabu, umwe mu bagize ako gatsiko wafunzwe azira ubwicanyi. Kuva icyo gihe, iri tsinda ryarahiriye kurwana n’uwahoze ari umuyobozi. Barinze aho atuye, bitwaje impiri, imihoro. Ubu ntatinyuka kurara mu rugo.’’

Iyi mpunzi irimo guhigwa, bivugwa ko yishinganishije ku nzego zitandukanye z’inkambi ariko nta wugira icyo akora ngo amurengere, bikaba bihangayikishije izindi mpunzi zifite ubwoba bw’umutekano wazo mu gihe nta gikorwa ku byaha nk’ibyo nyamara mu nkambi hari ubuyobozi n’urwego rushinzwe umutekano.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *