img-20210607-wa0003.jpg

Ndi muzima kurushaho_Israel Mbonyi asubiza abamubitse

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Israel Mbonyi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaganye abakomeje gukwirakwiza igihuha cy’uko yitabye Imana, ashimangira ko akiri muzima.

Kuva mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa YouTube hari hatangiye gukwirakwira ibihuha by’uko uyu musore ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yapfuye.

Ni inkuru yabaye nk’ica igikuba, gusa nyuma biza kumenyekana ko itari ukuri.

Israel Mbonyi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yamaganye abamubitse, ashimangira ko akiri muzima.

Yifashishije screenshot y’inkuru ya YouTube imubika yagize ati: “Ese ibi byari ngombwa? Business y’ama Views Imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo. Ku nshuti zanjye n’umuryango wanjye “NDI MUZIMA kurushaho.”

img-20210607-wa0003.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *