Musanze: Yakopye Leta imbaho none kwishyurwa byabaye ingume

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Nizeyimana Protogène wo mu karere ka Musanze, aravuga ko yakobye Leta imbaho z’arenga 1,700,000 Frw; gusa kuyamwishyura bikaba byarabaye ikibazo.

Nizeyimana atuye mu kagari ka Murwa ho mu murenge wa Remera i Musanze.

Uyu muturage avuga ko mu Ugushyingo 2020 ari bwo yegerewe na rwiyemezamirimo witwa Bazirabagira Célestin ‘DURIRA’ wari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, bamusaba kubaha imbaho zo gusakara amashuri yo ku Ishuri Ribanza rya Murwa.

Ni amashuri kuri ubu yamaze kuzura ndetse kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba yaratangiye kwigirwamo.

Nizeyimana avuga ko yatanze imbaho 628 zifite agaciro k’angana na 1,758,400 Frw, gusa hakaba hari n’andi mafaranga abarirwa muri 50,000 Frw yishyuye asatuza imbaho zavuyemo ama-chevron na yo agomba kwishyurwa.

Avuga ko inshuro nyinshi yagerageje kwishyuza rwiyemezamirimo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera bamuhaye isoko, gusa bikarangira atishyuwe.

Ati: “Baje kugira ikibazo cy’imbaho bansaba kuzibaha yemwe nzibahera ku gihe nk’uko bazinsabaga, ndangije kuzibaha bati ‘tegereza tuzakwishyura Leta yaduhaye amafaranga. Naje kwihangana, ariko kubera ko imbaho zose zitari izanjye kuko hari izo nari nafashe mu baturage, banyokeje igitutu byarangiye mbimenyesheje umuyobozi w’umurenge kuko mu banshanagaho umuriro bansaba gutanga imbaho na we arimo.”

Nizeyimana avuga ko mu nshuro zirenga 10 yasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera kumufasha kubona inyishyu y’imbaho ze, undi akamuzirika ku katsi.

Yunzemo ati: “Impamvu nifuza ko iki kibazo gikurikiranwa, ni uko ntakibona aho mbariza, umuyobozi w’umurenge na we ari kunsha amazi.”

Abajijwe icyo rwiyemezamirimo amubwira iyo amusabye kumwishyura, Nizeyimana yavuze ko atacyitaba terefoni ye, nyamara ahangayikishijwe n’abaturage na we yambuye bari kumwotsa igitutu bamusaba kubishyura.

Ni ikibazo uyu muturage avuga ko yanagejeje ku buyobozi bw’akarere ka Musanze, gusa kikaba cyarananiranye gukemuka.

BWIZA yashoboye kuvugana na rwiyemezamirimo DURIRA, yemera ko abereyemo Nizeyimana ideni, gusa avuga ko agomba kuryishyura ari uko Leta na we yamwishyuye.

Ati: “Nanjye izo mbaho ntabwo barazinyishyura ni akarere kazirimo, yampaye imbaho mubwira ko nibanyishyura nanjye nzamuha amafaranga ye, na we namutumye ku murenge ngo abaze aho ikibazo kigeze, n’ubu bayampaye ejo nahita mwishyura.”

Uyu rwiyemezamirimo na we yasabye gufashwa kubona ayo mafaranga kuko na we ngo ayakeneye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard, avuga ko nyirabayazana yatumye ariya mafaranga atabonekera igihe ari uko rwiyemezamirimo yatinze kuyishyuza.

Ati: “Yakoranye na rwiyemezamirimo wasakaje amashuri arazimuha, ubwo rero rwiyemezamirimo yatinze kwishyuza. Ntabwo yadushyira mu majwi kuko dufite inyandiko ye [rwiyemezamirimo] twamuhamagaye inshuro nyinshi, afite henshi yakabaye yarakoraga bikamubana byinshi…kuba atarishyurwa ntabwo ari ikibazo cyacu.”

Uyu muyobozi yavuze ko aho rwiyemezamirimo yuzurije ibisabwa umurenge uri gukorana n’akarere kugira ngo ariya mafaranga yishyurwe, ku buryo mu gihe cya vuba azaba yabonetse n’ubwo yirinze gutangaza igihe cya nyacyo azabonekera.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Yakopye Leta imbaho none kwishyurwa byabaye ingume
    byakabaye byiza urwego rutanga isoko rugiye rubikora rufite amafaranga,kuki iri soko ritatanzwe n’akarere kandi ariko kari gafite amafaranga?

  2. Musanze: Yakopye Leta imbaho none kwishyurwa byabaye ingume
    byakabaye byiza urwego rutanga isoko rugiye rubikora rufite amafaranga,kuki iri soko ritatanzwe n’akarere kandi ariko kari gafite amafaranga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *