Amakuru aturuka mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Sibagire, mu Mudugudu wa Kamanga, aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu ushize, polisi yarashe abagabo babiri nyuma yo gutera amabuye abapolisi bari bagiye kubaza impamvu bari kunywa inzoga basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 na nyuma yo guhohotera umupolisikazi wari ubabajije impamvu barimo kurenga ku mabwiriza.
Intandaro y’iraswa ry’aba bantu nk’uko tubikesha umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera i Rwamagana, ngo nuko ku mugoroba wo kuwa Gatanu, itariki 04 Kamena, aba bagabo barwanyije abapolisi bakabatera amabuye ndetse bagakomeretsa umupolisi bivugwa ko ari DPC.
Mbere yaho, kuri uwo mugoroba wo kuwa Gatanu, hari umupolisikazi ukorera mu Karere ka Kayonza wahawe induru n’itsinda ry’abagabo bari banyweye inzoga basinze, ababibonye bakavuga ko yari mu modoka ya Polisi atashye aho atuye mu Kagari ka Sibagire mu Mudugudu wa Kamanga, abagezeho uwo mupolisi yabajije impamvu barimo kunywa inzoga basinze batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bamwe batambaye udupfukamunwa bahita bamuha induru abwira umushoferi wari umutwaye baragenda kuko bari batangiye kumutuka.
Amaze kuhava yahise ahamagara polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana, abapolisi bahageze abo bagabo n’izindi nsoresore nabo batangira kubatuka, hashize akanya hagera abandi bapolisi barimo na DPC abo baturage batangira gutera amabuye pandagare ndetse batera umupolisi bivugwa ko ari DPC ibuye mu jisho baramukometsa!
Bucyeye bwaho, polisi ifatanyije n’ingabo batangiye guhiga abo bagabo ndetse barabafata babiri muri bo bararaswa barapfa. Mu bishwe harimo uwitwa Kagabo wari ufite akabari mu mudugudu wa Miyange, abo barikumwe bivugwa ko bari banywereye iwe bakahava bakajya ahazwi nka Adelina, agace kazwiho kuberamo urugomo.
Ikindi, aka gace byabereyemo hari inkuru umunyamakuru wa Bwiza yahakoze mu 2017 kubera urugomo rwateye urupfu rw’abantu batatu, umwe wakubitiwe mu mudugudu wa Miyange aza gupfa, nyuma undi yatewe icyuma arapfa, undi nawe yarahakubitiwe apfira CHUK byabaye hagati ya 2015/2017.
Twagerageje kumva icyo polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ivuga kuri aya makuru, ariko tumenya ko umuvugizi wacyo, CIP Hamdun Twizeyimana atarimo gukora muri iyi minsi, ku murongo wa telephone Umuvugizi mukuru wa polisi, CP John Bosco Kabera we atubwira ko aya makuru ntayo yari yamenya.
Bwiza.com ntiyagarukiye aho, yagerageje kuvugana na DPC wa Rwamagana, wari uhuze cyane kuko hari inama yari arimo, ariko yemeza ko ibi byabaye koko, aho mu magambo macye yasubije agira ati ” Iyo nkuru yaba ari yo.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Rwamagana: Haravugwa iraswa ry’abantu babiri bagerageje kurwanya abapolisi
umurengwe uryana kurusha inzara kbs.
Rwamagana: Haravugwa iraswa ry’abantu babiri bagerageje kurwanya abapolisi
umurengwe uryana kurusha inzara kbs.