Umugore wanze kumvira umugabo we – Rev./Ev. Eustache

Sangiza iyi nkuru

Mu buzima bwacu bwa buri munsi, buri wese agira aho abarizwa ndetse akagira n’abamukuriye bamuyobora. Urugero nka hano dutuye muri Amerika, cyangwa mu gihugu cyanjye cy’ Amavuko cy’ U Rwanda dufite Perezida nk’umuyobozi w’igihugu cyacu. Hariho ba Guverineri bayobora intara. Dufite kandi Abayobozi kuri buri mujyi, Uturere , abayobozi ba polisi, abarimu bayobora abanyeshuri, umukoresha ayobora abakozi be, ababyeyi batanga uburere ku bana, nibindi.

None niba buri rwego hano ku isi rufite umuyobozi, kuki bitaba gutyo no mu bashakanye?

Ntabwo byabaho ko Abayobozi babiri bakorera mu kigo kimwe kandi ku mwanya umwe bashobora kumvikana. Mu Kinyarwanda baravuga ngo nta bihanga bibiri mu nkono imwe. Ijambo ry’Imana risaba abashakanye b’abakristu “kugandukirana cg kubahana”. Imana itegeka abagabo gukunda abagore babo; abagore nabo bagomba kugandukira abagabo babo.

Imana yaremye abagore mbere na mbere kugirango babe abafasha b’abagabo babo (Itangiriro 2:18). Bibiliya itegeka ko abagore bakuze bigisha abagore bakiri bato gukunda no kumvira abagabo babo (Tito 2: 3-4).
Muri bibiliya havugwa kandi ko umugabo ari umutware w’umugore, nk’uko Kristo ari umutware w’itorero (Abefeso 5:23).

Muri 1 Abakorinto 11:1-16 hatubwira ko: Umutwe wa Kristo ni Imana,
Umutwe w’umugabo wese ni Kiristo, Umutwe w’umugore ni umugabo we. Ariko n’ubwo bimeze gutyo, hari abagore bajya basuzugura abagabo babo. Umwamikazi VASHITI ni urugero rwiza rw’umugore wanze kumvira umugabo we; Umwami Ahasuwerusi.

Ku munsi wa karindwi w’ibirori, umwami yategetse inkone zirindwi zaherezaga umwami kuzana Vashiti Umwamikazi imbere y’umwami yambaye ikamba. Umwamikazi Vashti yanze kuza ku itegeko ry’umwami n’abacamanza be: ni cyo cyatumye umwami arakara cyane, maze uburakari bwe bugurumana muri we.

Memucan abwira Umwami Ahasuwerusi, kuko iki gikorwa cy’umwamikazi kizagera mu mahanga ku bagore bose, bityo bagasuzugura abagabo babo mu maso yabo, nihategekwe itegeko ry’umwami ko Vashti atazongera kuza imbere y’umwami Ahasuwerusi; kandi n’icyubahio cye cy’ubwamikazi bagihe undi umurusha ingeso nziza. Muri iyi minsi abantu benshi mu matorero yabo barahuze, kandi mu matorero babarizwamo harimo akazi kenshi, ibisarurwa ni byinshi. Mu matrero harimo abantu benshi bakeneye kubwirizwa ijambo ry’Imana bagakizwa.

Ntibumvira Umwami wabo wavuze ati: “… Nimugende mw’isi yose, mwamamaze ubutumwa bwiza ku biremwa byose” (Mariko 16:15).
Itorero ry’uyu munsi rimeze nk’umwamikazi Vashiti, avuga ko atazagenda.
Imana ntiyigera isaba umugore uwo ari we wese kumvira umugabo utubaha Imana.
“Bagore, mugandukire abagabo banyu”, ibyo mukora byose mu mibanire yanyu birangwe n’Umwuka Wera.

Amategeko yahawe Vashiti ndetse n’ibyamubayeho biraduhishurira imico ya Ahasuwerusi. Yari umuntu urangwa n’imyitwarire idakwiye y’amahane no kutihangana, nkuko byagiye biranga abategetsi benshi bo mu gihe cyahise ndetse n’ab’ubu bakaba bacyibikora.

Imiterere n’imikorere mibi idasanzwe ntiyabujije abayobozi kugera kure no gukomera mu mateka y’isi. Ahasuwerusi yari umuntu ufite ubushobozi buhebuje. Nyamara mu burakari budafite ishingiro yemeye kwirukana umwamikazi we mwiza.

Nyuma byatinze umwami ubwe yashatse kurenga ku mategeko, ntiyabishobora. Amategeko y’Abamedi n’Abaperesi ntiyashoboraga kuvuguruzwa. » Ubugingo bukora icyaha buzapfa, “Yesu Kristo yishyizeho ibyaha byacu kandi yaradupfiriye mu cyimbo cyacu.

Bibiliya itubwira ko “Ubugingo bucumura, buzapfa.” Ariko, Imana ishimwe, hariho Umukiza wadupfiriye ku musaraba. Yavuye mu ijuru aza mu isi kuducungura. Umwizera wese akava mu byaha azakiza ubugingo bwe urupfu rw’iteka. Ahubwo Yesu azamujyana mu bwami bwo mu ijuru babaneyo ubuzira herezo.

Umwamikazi Vashiti afatwa nk’urugero rw’umugore waharaniye uburenganzira bw’abagore mu gihugu kirimo abagore bakandamijwe badafite ijambo nk’ irya bagabo.

Imana ibahe umugisha

NEMI BIBLE INSTITUTE
nemevangelism@yahoo.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umugore wanze kumvira umugabo we – Rev./Ev. Eustache
    Murakoze cyane ku bw’iyi Nkuru nziza. Iradukebura twebwe nk’abashakanye. Twese abashakanye twagakwiye kwita ku nshingano zacu, umugabo agakora ibimureba n’umugore nawe ni uko. Imana ikomeze gushyigikira NEMI BIBLE INSTITUTE kuko iradufasha cyane haba ibiganiro iduha kuri chaine yayo ya YOUTUBE, ku ma groups ya WhatsApp ndetse no mu binyamakuru bitandukanye.

  2. Umugore wanze kumvira umugabo we – Rev./Ev. Eustache
    Murakoze cyane ku bw’iyi Nkuru nziza. Iradukebura twebwe nk’abashakanye. Twese abashakanye twagakwiye kwita ku nshingano zacu, umugabo agakora ibimureba n’umugore nawe ni uko. Imana ikomeze gushyigikira NEMI BIBLE INSTITUTE kuko iradufasha cyane haba ibiganiro iduha kuri chaine yayo ya YOUTUBE, ku ma groups ya WhatsApp ndetse no mu binyamakuru bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *