Tumeze nk’uruhu rw’imbwa bajugunye ku karubanda – Umwe mu baturage ba Gisozi basenyewe

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, mu Mudugudu w’Amarembo, ho mu Karere ka Gasabo, basenyewe babwirwa ko aho batuye hatemerewe guturwa bavuga ko batarahabwa ingurane ndetse n’amafaranga bari bemerewe yo kuba bakodesha mu gihe batarahabwa ahandi ho kuba bayaheruka muri Mata umwaka ushize kuri ubu bakaba barimo kwangara batagira aho baba hafatika. Umwe muri aba baturage we avuga ko bameze nk’uruhu rw’imbwa bajugunye ku karubanda.

Umwe muri aba baturage witwa N. Mariam wavuganye na Bwiza.com yavuze ubuzima babayeho kuri ubu nyuma yo kuba baheruka amafaranga yo kubakodeshereza bari bemerewe mu mwaka ushize.

Yagize ati “ Baradusenyeye, birangira batubwiye ngo tuzafunguze amakonti, birangira batubwiye ko bazajya badushyiriraho amafaranga nyine birangira byarahindutse.”

Uyu avuga ko ayo mafaranga bari bemerewe n’Umurenge wa Gisozi bayaheruka mu kwezi kwa kane k’umwaka ushize. Iyo babajije ikibazo cyabo, Baratubwira ngo biracyari mu ngengo y’umujyi wa kigali, barashaka aho batwubakira…mbese nta gisubizo gifatika baduha.”

Abajijwe uko kuri ubu babayeho, yasubije agira ati “ Urebye ni nabi, kuko urebye niba twaragiye tukagurisha nk’iwacu abenshi, ntaho kujya dufite urebye. Naha i Kigali urabizi ubuzima bwaho ni ukujya mu nzu imwe ejo bagusohora gutyo, n’ubu n’ejobundi (kuwa mbere) twari twagiyeyo…nabwo tuhava nta gisubizo kizima tubonye.”

Uyu mudamu uvuga ko kuri ubu arimo arangara n’abana be babiri atagira aho aba, avuga ko yari afite inzu eshatu zose azifitiye ibyangombwa, harimo iyo yabagamo n’izindi yakodeshaga.

Undi muturage witwa I. Patrick avuga ko basenyewe ku itariki 15 Ukuboza 2019 bakabanza kubaha amafaranga yita intica ntikize yo gukodesha aho kuba, ariko nyuma basubirayo Umunyamabanga Nshingwabikorwa akabohereza ku karere bikarangira bisanze barimo kuzengurutswa.

Ati “ Urabona ko badusenye ku itariki 15 Ukuboza 2019, babanza kuduha udufaranga tw’intica ntikize two gukodesha aho kuba,…ubwa mbere baduhaye 40,000 frw, ubwa kabiri baduha 20,000frw, nyuma yaho dusubiyeyo, gitifu adutera sentiri…ngo urabona ntacyo twabamarira…mujye kubaza umujyi wa kigali, umujyi wa kigali tuwugezeho ngo mujye mu karere, akarere tukagezeho ngo musubire mu mirenge yanyu, …kuva mbese badusenyera baduhaye amafaranga kabiri konyine (60,000Frw).”

Uyu uvuga ko afite umuryango w’abantu batanu, yakomeje abwira Bwiza.com ko yasenyewe inzu yari ifite imiryango ibiri yari ifite agaciro ka miliyoni zirindwi cyangwa umunani, ariko kuri ubu bakaba babayeho mu buzima bugoye no kubona ay’ubukode bikaba bibagoye.

Ati “ Ni kwa kundi ugenda wamara amezi abiri, bugacya ukajya ahandi, wamara amezi abiri ukajya ahandi, mbega muri macye tubayeho mu buzima budashaririye natwe ubwacu.”

Uyu akomeza ashinja inzego z’ibanze kubatererana ku buryo bugaragara, aho bagera ku rwego rumwe bakabwirwa ko ibyo bitarureba bakoherezwa ku rundi naho bikaba uko.

Ubwo baheruka kubonana n’ubuyobozi, uyu avuga ko babwiwe ko habonetse ibibanza bazubakirwamo byatwaye miliyari zisaga 4, bagasabwa gutegereza amazu bazahabwa, ariko bakabona ari uburyo bwo kubikiza.

Akomeza agira ati “ Niba umuntu yarashoye amafaranga, akagenda agashaka aho kuba n’umuryango, ejo bakaza bakamuterera hejuru nta kintu na kimwe bamuhaye, ntituri abanyamahanga, ntituri abanyarwanda, twabuze urwego na rumwe turimo…ni nk’uruhu rw’imbwa bajugunye ku karubanda.”

Undi witwa Mukashyaka yavuze ko basenyewe babwiwe ko aho batuye ari mu manegeka, bagasabwa kujya ku murenge bagahabwa amafaranga yo gukodesha ariko bakaba baheruka ayo bahawe kabiri mu mwaka ushize.

Uyu uvuga ko ari umubyeyi w’abana babiri harimo uruhinja yabyaye vuba anabazwe, avuga ko bagitegereje gukurwa mu gihirahiro bagahabwa aho kuba cyangwa bakabaha ubundi bufasha bushoboka.

Ati “ Burya rero iyo umuntu ababaye, nta mahitamo aba afite. Icyo badukorera cyose ubufasha baduha twabwemera kuko tubayeho nabi…bakaba baduha ahantu ho kuba.”

Ku murongo wa telephone avugana na Bwiza.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, nawe yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bari gushaka uko bagikemura mu buryo burambye, ariko ko ikijyanye n’amafaranga yo kubakodeshereza cyo kidashoboka kuko mu ngengo y’imari badafite kitarimo.

Yavuze ko habonetse ibibanza bazubakirwamo bagomba gutegereza mu gihe atasobanuye uko kingana, bakazahabwa amazu yo guturamo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *