dr_bizima.png

Kayibanda yifuje ko u Rwanda rwagabwa kabiri, Abahutu bagatandukana n’Abatutsi_Dr Bizimana

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko Kayibanda Grégoire wabaye Perezida w’u Rwanda, yigeze kwifuza ko iki gihugu cyagabwamo ibice bibiri, kimwe kikabamo Abahutu, ikindi kikabamo Abatutsi.

Nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangaje, Dr Bizimana yabivuze ubwo yari mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bazize jenoside, bajugunwe mu cyuzi cya Ruramira kiri mu Karere ka Kayonza, tariki ya 5 Kamena 2021.
dr_bizima.png

Mu ijambo rye, Dr Bizimana yavuze ku mateka ya politiki yaranze u Rwanda mu gihe cya mbere, by’umwihariko ay’ishyaka Parmehutu rya Kayibanda, agaragaza uburyo jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kuva kera.

Yavuze ko Kayibanda mu 1960 yandikiye Umuryango w’Abibumbye (UN) asaba ko u Rwanda rwagabwamo ibice bibiri. Ati: “Kayibanda yanditse inyandiko ayohereza mu Muryango w’Abibumbye avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gucibwamo ibice bibiri, hakagira ahatuzwa Abahutu, ahandi hagatuzwa Abatutsi.”

Dr Bizimana yavuze ko Kayibanda yashakaga ko Abatutsi bajyanwa mu gice cy’uburasirazuba bw’igihugu, mu Bugesera, mu Buganza, Kibungo no mu Mutara.

Ibi kandi ngo byanashyizwe mu bikorwa, kuko Abatutsi batangiye kwimurwa aho batuye, bajyanwa mu burasirazuba, uwanze kwimuka akirukanwa.

Nyuma y’aho, ngo hatanzwe itegeko ryo guha Abahutu imitungo y’Abatutsi bari bamaze kwirukanwa, ndetse ngo n’uwagombaga kuregera ibye yanyazwe ntabwo yashoboraga gutsinda.

Icyakurikiyeho nk’uko Dr Bizimana yabivuze, ni ugusenyera Abatutsi nko muri Kibungo (aho bari bemerewe kuba), nyuma y’aho uwari Burugumesitiri yari amaze kumenyesha uwari Perefe ko agiye kugurisha amatafari yubatse inzu zabo, akajya mu mutungo wa Komini.

Kayibanda Grégoire ni we wabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wa mbere, kuva mu 1962 ubwo yasimburaga umwami Kigeli V Ndahindurwa kugeza mu 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Habyarimana Juvénal.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kayibanda yifuje ko u Rwanda rwagabwa kabiri, Abahutu bagatandukana n’Abatutsi_Dr Bizimana
    Niba Kayibanda Gregoire yarabaye peresida wa mbere wa repubulika wa wundi wakubitiwe i Bukomero we yari iki?

  2. Kayibanda yifuje ko u Rwanda rwagabwa kabiri, Abahutu bagatandukana n’Abatutsi_Dr Bizimana
    Niba Kayibanda Gregoire yarabaye peresida wa mbere wa repubulika wa wundi wakubitiwe i Bukomero we yari iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *