Igipolisi mu Karere ka Lira, mu gihugu cya Uganda cyataye muri yombi abagabo babiri barimo n’umupolisi bazira kugerageza kugurisha imbunda kuri miliyoni 2 z’Amashilingi.
Abafashwe ni Police Constable Emmanuel Onyango, ukorera kuri station ya polisi ya Bugweri, ndetse na Isaac Ochaka, umuturage utuye mu mujyi wa Aduku, mu Karere ka Kwania.
Nk’uko tubikesha urubuga Commandonepost, aba bombi bafatiwe ku Muhanda wa Juba, mu Mujyi wa Lira nyuma y’aho igipolisi giherewe amakuru n’umwe mu baturage wavuze ko hari abagabo babiri barimo kugurisha imbunda.
Umuvugizi wa polisi mu karere ka Aswa, Jimmy Patrick Okema, ngo aba bagabo bafatanwe iyo mbunda n’amasasu 13.
Yongeyeho ko aba bazagezwa imbere y’urukiko nyuma y’iperereza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


