Umuyobozi w’umutwe wa Islamic State West Africa Province (Iswap), Abu Mus’ab Habeeb Bin Muhammad Bin Yusuf al-Barnawi, avuga ko umuyobozi wa Boko Haram, Abu Mohammed Abubakar bin Mohammad al-Sheikawi uzwi nka Aboubakar Shekau yiturikirijeho ibisasu nyuma y’imirwano yahuje impande zombi ubusanzwe zidacana uwaka. Mu majwi yagiye hanze agasamirwa hejuru n’ibitangazamakuru, Musab yumvikana avuga ko ” Abubakar Shekau yiyishe ubwo yiturikirizagaho ibisasu abonye asumbirijwe n’ibitero bya ISWAP.” Hari amakuru yavugaga ko Shekau yapfuye mu kwezi gushize gusa amakuru mashya ahari ni uko ngo ashobora kuba yarapfuye mbere ya Gicurasi 2021 nyuma yo gukomerekera bikomeye mu mirwano. Reuters yo ivuga ko Shekau yaba yarapfuye kuwa 18 Gicurasi 2021. Inkuru za Reuters, BBC na France 24 zivuga ko Musab yagize ati ” Shekau yahisemo kwanga gusebera ku Isi, ajya gusebera mu bundi buzima. Imana yamuciriye urubanza imwohereza mu ijuru.” Abantu babiri bazi neza amajwi ya Musab, bemereye Reuters ko amajwi abika Shekau ari aye. Uyu Musab avuga ko Shekau yaba yarapfuye ubwo ISWAP yagabaga ibitero kuri Boko Haram mu ishyamba rya Sambisa mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Nigeria. Umuvugizi w’Igisirikare cya Nigeria, Brig Gen Mohammed Yerima yabwiye BBC ko ” Bagiperereza ngo bamenye ibyabaye, badashobora kugira icyo batangaza kugeza babonye ikimenyetso simusiga cyemeza ko Shekau yapfuye.” Si ubwa mbere Abubakar Shekau abikwa nyuma akagaragara mu mashusho, annyega abamwishimaga hejuru we yita “abakafili”. Ati “Nzapfa ku bushake bwa Allah,naho abakafili bo ntacyo bantwara.” Uyu mugabo bivugwa ko ari mu myaka 40 wo mu bwoko bwa Kanuri, yatangiye kuyobora Boko Haram mu 2010 nyuma y’urupfu rwa Mohammed Yusuf mu 2009. Yamamaye cyane mu 2014 ubwo yashimutaga amagana y’abakobwa bo ku ishuri rya Chibok. Kuva yafata ubuyobozi, abantu ibihumbi 30 barishwe naho abasaga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo. Kugeza ubu ntacyo Boko Haram iratangaza kuri aya makuru. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


