Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko hari amakosa Gen Katumba Edouard Wamala yakoze bigatuma araswa n’abagizi ba nabi mu ntangiriro z’icyumweru gishize.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere w’icyumweru gishize ni bwo Gen Katumba usanzwe ari Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’Ubwikorezi, yarashweho urufaya rw’amasasu n’abagizi ba nabi, ubwo yari mu modoka mu majyaruguru y’Umujyi wa Kampala.
Uyu wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda ndetse n’Umuyobozi wa Polisi ya kiriya gihugu, yari hamwe n’umukobwa we, Brenda Nantongo ndetse na Sgt Haruna Kayondo wari umushoferi we bombi bahise bapfa, gusa we aza kurokoka nyuma yo kuraswa amaboko.
Perezida Museveni mu ijoro ryakeye ubwo yagezaga ijambo ku banya-Uganda, yavuze ko mbere y’uko Katumba araswa na we yari yabanje gukora amakosa yo kugenda adafite imodoka y’abasirikare bamucungiye umutekano kandi abifitiye ububasha.
Ati: “Ku bijyanye na Gen Katumba, hari amakosa yakoze, kubera ko ikigaragara yagendaga adafite imodoka imuherekeje. Yagendanaga n’umurinzi umwe ndetse n’umushoferi. Ntabyo nari nzi. Umujenerali w’inyenyeri enye agomba kugira imodoka imuherekeza.”
Museveni yavuze ko n’ubwo Gen Katumba yari afite umurinzi umwe, yashoboye guhangana n’abagizi ba nabi bikarangira birukanse.
Yunzemo ati: “Abantu babiri barapfuye, ariko yashoboye [umurinzi wa Katumba] kurokora Jenerali na we ubwe.”
Perezida Museveni yavuze ko abashakaga kwivugana Gen Katumba Wamala banyuze kuri Polisi yo ku muhanda, gusa ikananirwa kubahagarika kuko abapolisi bo ku muhanda nta mbunda bagira.
Yavuze ko abagizi ba nabi babyaje umusaruro kuba Leta ya Uganda itaritaye ku guha abapolisi bo ku muhanda imbunda, ashimangira ko igihe kigeze ngo na bo bahabwe imbunda.
Ati: “Bariya bantu bungukiye ku burangare bwacu. Ubu bamaze kudukangura. Abapolisi bo ku muhanda bagiye guhabwa imbunda, cyangwa bahuzwe n’abantu bafite imbunda.”
Magingo aya ntiharamenyekana abari bashaka kwivugana Gen Katumba Wamala, gusa mu cyumweru gishize Museveni yavuze ko abo bagizi ba nabi abafiteho akanunu n’ubwo atigeze abatangaza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


