Abayobozi mu Karere ka Ntungamo muri Uganda basubije mu Rwanda inka 11 zari zinjijwe muri icyo gihugu mu buryo butemewe.
Izi nka zasubijwe u Rwanda kuwa Gatanu w’icyumweru gishize zinjijwe muri Uganda zinyujijwe mu isanteri ya Kafunjo muri Mirama. Ubuyobozi muri Ntungamo nk’uko Chimpreports ibitangaza, buvuga ko izi nka zari zigiye kujyanwa ahitwa Kyazanga. Kugeza ubu, umuntu umwe, Asiimwe Moses, yarafashwe ku bw’iki gikorwa akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Mirama. Ni mu gihe inka zo muri Ntungamo zitemerewe kuva mu gace zijya mu kandi nyuma y’indwara yadutse mu duce twa Itojo, Rugarama, Nakyera na Ngoma. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


