Umuhanzi, umucuranzi akaba n’umunyamakuru, Mecky Kayiranga kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kamena 2021 yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Garuka’ yuje impanuro ku bakundanye.
Muri iyi ndirimbo, Mecky yishyize mu mwanya w’umugabo watawe n’umugore we bitewe n’amakimbirane yoroheje bagiranye. Amusaba kwirengagiza ibyabatandukanyije, akagaruka mu rugo, bakongera bakabana nk’abakunzi.
Mu ijwi rituje, hari aho agera akabaza umugore we ati: “Kuki wanyanze nyabusa nkigukunda? Kuki wigendeye ukansiga njyenyine? Ngwino mukunzi, garuka tubyirengagize, twibanire.”
Kanda hano urebe iyi videwo
Mu kiganiro na BWIZA, Mecky yavuze ko yakoze iyi ndirimbo, anayishyira hanze kugira ngo ihindure ubuzima bw’abakundana, bashwana bapfa ubusa, bakumva ko kubikemura ari uko batandukana.
Mecky yanditse iyi ndirimbo mu 2013 atinda kuyikorera amajwi bitewe n’akandi kazi yamaze igihe kirekire ahugiyemo. Amajwi yayo yayashyize hanze tarki ya 26 Mata 2021.
Iyi ndirimbo yiyongereye ku zindi yakoze mu gihe cyashize zirimo: Humura, Biruhanya, Ni Wowe na Nyakira ziri mu muzingo (album) wa mbere. Arateganya gushyira hanze izindi ziri ku muzingo wa kabiri, mu minsi iri imbere.
Amwe mu mafoto agaragaza ibikubiye muri iyi videwo







