Hari abakunzi b’umuhanuzi TB Joshua bizera ko asinziriye, ashobora kuzuka

Sangiza iyi nkuru

Umuhanuzi Temitope Bolagun Joshua uzwi nka TB Joshua wari ukomeye ku mugabane wa Afurika yapfuye mu ijoro ryo ku wa 5 Kamena 2021.

Ni inkuru yababaje benshi bamukundaga, by’umwihariko ab’iwabo muri Nigeria, bamwe babyukiye ku rusengero rwe rwa SCOAN (The Sinagogue, Church of All Nations), kugira ngo bamenye neza niba koko yapfuye.

BBC ishami ry’ururimi rw’Igiswayili, yavuganye na Ambasaderi wa Tanzania muri Nigeria, Dr Benson Bana kugira ngo ayibwire uko muri icyo gihugu byifashe nyuma y’urupfu rwa TB Joshua.

Dr Bana yavuze ko ubu muri Nigeria inkuru iri kuvugwa cyane ari iy’urupfu rwa TB Joshua, bitewe n’uko uyu muhanuzi yari umuntu ukomeye, abenshi mu batuyeyo bemeraga.

Uyu mudipolomate yavuze ko muri uku kujya ku rusengero rwa SCOAN, hari abayoboke be TB Joshua bavugaga ko asinziriye, azazuka.

Yagize ati: “Inkuru y’urupfu rwa Joshua yakiranwe umubabaro mwinshi n’abayoboke be n’abayobozi bari inshuti ze za hafi. Abamwizera n’abayoboke be bagiye ku rusengero rye rwa Snagogue Church of All Nations, bamwe bashaka kureba umurambo we, abandi bizeye ko asinziriye, araza kuzuka.”

Ngo hari abandi kandi batiyumvisha neza ko uyu muhanuzi yapfuye, bagiye mu masengesho yo gutakambira Imana kugira ngo imugarure ku Isi.

TB Joshua yapfuye afite imyaka 57 y’amavuko. Haburaga iminsi 6 ngo yizihize isabukuru y’imyaka 58.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *