Dosiye ya Karasira Aimable yageze mu Bushinjacyaha

Sangiza iyi nkuru

Dosiye ya Karasira Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akamenyekanira mu biganiro bitavugwaho rumwe kuri YouTube, yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa 7 Kamena 2021.

Iyi dosiye ikubiyemo ibyaha bitatu aregwa: Guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubiba amacakubiri n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo cyiyongereyeho nyuma y’isaka Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumaze gukora.

Ibi byaha Karasira akurikiranweho bifitanye isano n’amagambo yatangarizaga mu biganiro yagiriraga kuri shene ya YouTube ye yitwa Ukuri Mbona, akaba ari nayo ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bumwirukana ku kazi muri Kanama 2020.

Karasira Aimable yatawe muri yombi na RIB tariki ya 31 Gicurasi 2021. Nyuma y’aho dosiye ye igeze mu Bushinjacyaha, igitegerejwe ni ukumenya igihe azatangira kuburanishirizwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *