Ahitwa i Bwasare muri Komine Gasorwe mu ntara ya Muyinga ho mu gihugu cy’u Burundi, inka yakoze yatunguranye yurira imodoka yo mu bwoko bwa Probox yari igiye kuyigonga iyiryama hejuru, bayihamanura bahita bayibaga.
Bivugwa ko iyi nka yari yabanje gutoroka ikiraro cyayo, mbere yo kujya mu muhanda igakubitana n’iyo modoka yahise yurira ikaryama hejuru yayo.
AKACU TV yavuze ko abantu bari aho bahise bahurura basaba ko iyo nka yahabwa umudali kubera ibi bintu yakoze gusa ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iyi mpanuka yabaye uyu munsi.
Icyakora ba nyiri iyi modoka barakaye cyane kubera ko iyi nka yari imaze kuyangiza bikomeye niko guhita bayimanura barayibaga bagurisha inyama.
Kugeza na nubu ngo abantu bo muri ako gace baracyibaza ibyafashe iyo kugera ubwo isimbuka imodoka iri kugenda bikabayobera, ku buryo hari n’abavuze ko iyi nka ishobora kuba yabikoreshejwe n’izindi mbaraga zidasanzwe.



Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


