Wiha kubanyuraho, bakurasa-Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa avuga ko abanyabyaha bakwiriye kurya bari menge cyane abakoresha za moto bagakora ibyaha, barangiza bakanyura ku bapolisi bakora mu muhanda bahunga, nta we ugize icyo ababaza, ko ubu ibintu byahindutse.

Museveni bigaragara ko yababajwe n’iraswaho rya Gen Katumba Wamala, yavuze ko ubu abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazajya baba bafite imbunda, ukekwaho icyaha yakwanga guhagarara, bagahita bamurasa.

Museveni ati ” Ntabwo muzongera kugenda munyura ku bashinzwe umutekano wo mu muhanda nk’uko babikoze (abarashe Gen Katumba Wamala). Bagiye (abapolisi) kuzajya baba bafite imbunda cyangwa bari kumwe na mugenzi wabo uyifite, Wiha kubanyuraho, bakurasa.”

Museveni avuga ibi nyuma y’aho akomeje kunenga polisi avuga ko bari kuba hari icyo bakoze ubwo Katumba yamishwagaho urufaya rw’amasasu.

Avuga ko abapolisi bagomba kongera gukoresha radiyo mu itumanaho bakava ku bintu byo gukoresha telefone.

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bagiye guhabwa imbunda nyuma y’aho bigaragariye ku mashusho ko abarashe Gen Katumba, bakica umukobwa we, Nantongo Brenda n’umushoferi we, Kayondo Haruna, banyuze ku bapolisi ubwo bahungaga aho bamaze gukorera ibara.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *