Perezida Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umuturage

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa Kabiri yakubiswe urushyi n’umuturage, ubwo yari mu gace ka Drôme mu ngendo zizenguruka igihugu ari kugira muri iyi minsi.

Abantu ba hafi ya Perezida Macron babwiye AFP ko yakubitiwe mu gace ka Tain-l’Hermitage ho muri Département ya Drôme iherereye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa, ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Kamena.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Perezida Macron akubitwa urushyi n’umugabo wari mu gikundi cy’abaturage, mbere y’uko abarinzi be bahita batabara.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwo muri kariya gace aravuga ko abantu babiri bahise batabwa muri yombi.

Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Jean Castex, yamaganye ikubitwa rya Perezida Macron avuga ko “Politiki ntishobora kuba mu buryo ubwo aribwo bwose urugomo, iterana ry’amagambo cyangwa ihangana rishingiye ku mbaraga.”

Abanyapolitiki batandukanye mu gihugu cy’Ubufaransa barimo na Marine Le Pen utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macron, na bo bamaganye ibyamukorewe bavuga ko bitemewe na gato.

Perezidansi y’Ubufaransa yavuze ko nubwo Perezida Macron yakubiswe bitigeze bihagarika uruzinduko rwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *