Rubavu: Hari Abakongomani bavuga ko bari gucyurwa ku gahato

Sangiza iyi nkuru

Zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ziravuga ko ziri gucyurwa ku gahato.

Amazuku ya Nyiragongo mu kwezi gushize yatwitse inzu zibarirwa mu bihumbi z’abaturage, igice kinini cy’abatuye Goma bahungira i Sake abandi bambuka bajya mu Rwanda.

Izi mpunzi zikomeje gutaha nyuma y’aho abategetsi muri DR Congo batangaje ko ubu ikirunga kitagiteye akaga, bashishikariza abahunze gutahuka.

Bamwe mu Nkambi ya Busasamana bavuga ko ubu bari gucyurwa ku gahato. Niyonsaba Pauline yavuganye na BBC ati: “Ntabwo dutashye ku bushake kuko buri mu gitondo barabyuka bakazunguruka n’ifirimbi bati ‘buri muntu uri hano ushaka gutaha, naze tumwandike atahe turabaha ubufasha mutahe.

“Imodoka niza ndataha kuko byabaye itegeko ko dutaha. Aha rero badushishikarije gusubirayo igihe kitaragera nta muntu wari wabyiyumvamo, tubona nta kundi twabigenza kuko tugomba gusubirayo kuko nta handi twabona tujya.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko abavuze ko bari gucyurwa ku gahato nta shingiro bafite. Ati “Uwaba yakubwiye ko zitaha ku ngufu yibutse neza uko zaje yibutse ibyo zasize inyuma ku bwanjye navuga ko ari wa wundi ubyina unezerewe kandi abandi bababaye.”

Meya Nzabonimpa avuga ngo ” “Ushaka gutaha tuzakomeza tumwiteho ku buryo bwiza, ushaka gucumbika nawe tuzakomeza tumucumbikire.”

Inkambi ya Busasamana yari irimo abanyecongo bagera ku 1,400 ariko kugeza kuwa mbere yari isigayemo abagera kuri 400, ibikorwa byo gutahuka bikomeje.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *