Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi i Juba muri Sudani y’Epfo aho yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro.
U Rwanda rufite amatsinda abiri y’abapolisi i Juba na Malakal bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro (UNMISS), buri rimwe rigizwe n’abapolisi 160.
Mu nshingano bafite harimo gukora amarondo, guherekeza no gucungira umutekano abaturage bari mu nkambi z’impunzi, gutanga ubufasha ku bababaye cyo kimwe n’ibindi bikorwa bifitiye inyungu abanya-Sudani y’Epfo.
CGP Dan Munyuza ubwo yahuraga n’abapolisi b’u Rwanda ku wa Kabiri, yababwiye ko yishimiye kubasanga batekanye kandi ari bazima, abizeza ko u Rwanda rwishimira umusanzu wabo mu kugarurira amahoro n’umutekano abanya-Sudani y’Epfo.
Afande Munyuza yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, gukorera hamwe, kubaha ababakuriye ndetse no gukomeza gukorana neza n’abaturage ba Sudani y’Epfo mu gihe cy’ubutumwa bwabo busigaye, n’ubwo kigoye.
Yakomeje abwira abapolisi ko u Rwanda na Sudani y’Epfo bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye z’umutekano n’iterambere; abizeza ko hari abashobora kuzasubira muri kiriya gihugu mu zindi nshingano.
Ati: “Muramutse munarangije ubutumwa bwanyu bwo kugarura amahoro, bamwe muri mwe mushobora kugaruka gukora mu zindi nzego bijyanye n’umubano mwiza [uri hagati y’u Rwanda na Sudani y’Epfo] ndetse n’amasezerano y’imikoranire ari hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo.”
“Kuba hano kwanyu gukwiye gushimangira ubwo bufatanye n’iyo mikoranire.”
Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, zirimo guhanahana amakuru n’amahugurwa mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga n’iby’indege ndetse no guhanahana amahugurwa ajyanye n’umwuga.
Ni ubufatanye bwasize abapolisi ba Sudani y’Epfo bitabiriye amasomo atandukanye mu Rwanda mu minsi yashize.
CGP muri Sudani y’Epfo kandi yagiranye ibiganiro na Komiseri wa Polisi muri UNMISS, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa washimye umusanzu w’u uhoraho mu kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.


