Bobi Wine yasubijwe ya modoka ye idatoborwa n’amasasu ku itegeko rya Museveni

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cya Uganda gishinzwe Imisoro n’Amahooro (URA), cyasubije Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine imodoka ye idatoborwa n’amasasu, nyuma yo kubisabwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

URA yari yarafatiye iriya modoka muri Mata uyu mwaka, nyuma y’uko Urukiko Rukuru ruyisabye kuyigenzura rugasuzuma imisoro yayo.

Bivugwa ko URA yasanze iriya modoka igomba kwishyura imisoro y’angana na miliyoni 337 z’amashiringi ya Uganda (arenga Frw miliyoni 93), nyuma yo gusanga idatoborwa n’amasasu.

Ku itariki ya 07 Kamena, Komiseri Mukuru wa URA, John Musinguzi Rujoki, yandikiye ibaruwa abanyamategeko ba Bobi Wine abamenyesha ko yakiriye amabwiriza ya Perezida Museveni amumenyesha ko agomba guhita asubiza iriya modoka nyirayo.

Ati: “Ndagira ngo mbamenyeshe ko twakiriye amabwiriza ya Perezida wa Repubulika ya Uganda avuga ko ubuyobozi bwa URA bugomba guhita busubiza imodoka y’umukiriya wanyu.”

“Dukurikije ibimaze kuvugwa haruguru, ndagira ngo muvugane na Komiseri wa Gasutamo wasabwe gutanga kopi itanga uburenganzira bwo kurekura imodoka y’umukiriya wanyu.”

Rujoki cyakora cyo yamenyesheje abanyamategeko ba Bobi Wine ko umusoro iriya modoka igomba kwishyura ukiriho kandi ukaba ukibarwa, ukazamenyeshwa nyirayo nyuma yo kuwusuzuma neza.

Bobi Wine nyuma gato yo gushyikirizwa imodoka ye mu rugo rwe ruherereye i Magere, yavuze ko amabwiriza Museveni yahaye URA ari mu buryo bwo kwimenyekanisha.

Ati: “Mbere na mbere nabonye ibaruwa Museveni yanditse ategeka ko imodoka yanjye nyisubizwa. Kiriya ni igitekerezo cyo gukoreshwa nk’umurunga wo kundwanya.”

Kyagulanyi yavuze ko kiriya cyemezo kigaragaza neza uburyo inzego za Leta ya Uganda zashimuswe, ndetse zikaba zikorera ku ‘mabwiriza’ ya Museveni.

Ati: “Birerekana ko inzego zose za Leta zidafite imbaraga. Bafunzwe na Bwana Museveni. Kuki URA itakurikije inzira nziza mu kunsubiza imodoka none bikaba byabaye ngombwa ko itegereza Museveni?”

Bobi Wine yavuze ko itsinda rye rigomba gusuzuma iriya modoka yahawe n’abamushyigikiye baba mu mahanga mbere yo gutangira kuyigendamo, aboneraho gusaba Leta no kurekura amagana y’abamushyigikiye bafunzwe ku mpamvu za Politiki.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *