BET yimye amatwi abayisaba gukura Diamond mu irushanwa bamushinja kuba ataranenze Magufuli

Sangiza iyi nkuru

Televiziyo y’imyidagaduro ya BET yamamaye cyane ku Isi, yimye amatwi abayisaba gukura umuhanzi Diamond Platinumz mu irushanwa ryayo, bamushinja kuba ataranenze inshuti ye Dr John Pombe Magufuli wabaye Perezida wa Tanzania, bavuga ko yategekeshaga igitugu.

Mu minsi ishize ni bwo BET yashyize Diamond ku rutonde rw’abahanzi nyafurika bahatanira ibihembo byayo bitandukanye. Nyuma y’aho, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gusaba iyi televiziyo ko yamukura ku rutonde.

Bavuze ko Diamond nk’icyamamare gikomeye muri Tanzania abaye yarateye intambwe nk’ibindi byamamare mu bihugu by’amahanga, akamagana igitugu bavuga ko Dr Magufuli yayobozaga. Kuba atarabikoze, ngo byakabaye impamvu BET yumva, ikamukura kuri uru rutonde.

Aba bantu mu rwandiko bageneye BET nk’uko igitangazamakuru The Standard cyabitangaje, bagize bati: “Ibihembo bya BET byagiye bihabwa Abanyafurika benshi mu cyubahiro gikomeye bitewe n’uko igaragaza impano z’abahanzi b’intangarugero.”

Bakomeje bati: “Davido (2018) na Burnaboy (2019 n’2020) bagiye imbere mu myigaragambyo ya #EndSARS bifashishije intwaro y’ubwamamare bari bafite, bagaragaza akarengane banarinda abasivili urugomo bakorerwaga n’abapolisi.”

Kuri aba bantu, Diamond ngo ni umuntu wikunze cyane. Bati : « Diamond arikunda, agira ubugugu, ni umuntu usahurira mu nduru, wahisemo kwima amaso ibikorwa by’igitugu, arasingiza ndetse akorana n’abakandagiraga uburenganzira bw’ikiremuntu nka Paul Makonda (Minisitiri w’Intebe) na John Magufuli. »

Mu gihe hari hategerejwe ko BET yakumva ubusabe bw’aba bantu, igakura uyu muhanzi ku rutonde, yagaragaje ko itigeze ibaha amatwi, ubwo yasabaga abayikurikira kumushyigikira.

Ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa BET rwa Instagram bwagiye hanze uyu munsi, tariki ya 9 Kamena 2021. Yagize iti: «Iyi #MCM yacu igeze kuri @diamondplatinumz uzwi nka Simba! Mwishimire uyu muhanzi uhatanira 2021 #BET Awards mushyira akamenyetso ka ‘diamond’ mu mwanya w’ubutumwa hasi.”

Diamond kimwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare muri Tanzania nka: Harmonize, Rayvanny n’abandi, bakundaga Dr Magufuli ndetse bakanabigaragaza mu ruhame, aho bamuhimbiraga indirimbo, bakanataramira mu nama yabaga yayoboye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *