Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko yahisemo gutungurana ubwo yashyiragaho abagize guverinoma bashya, akoresha uburyo Yezu yakoresheje ahitamo intumwa ze. Ubwo yagarukaga ku ngingo zitandukanye nyuma yo kugeza ku nteko, ingengo y’imari, Museveni yagarutse no gutungurana kwabayeho mu ishyirwaho ry’abagiye kuyoborana na we muri manda nshya aheutse kurahirira. Kuri iyo ngingo yagize ati ” Ku bijyanye n’abagiye muri guverinoma, nahisemo gutungura buri wese nk’uko Yezu yabigenje. Hari incabwenge nk’Abafarisayo ariko yigira mu barobyi. Nureba ku rutonde rw’abari muri guverinoma, urabona ko ndi mu nzira ya Yezu.” Ku ngingo yo gutungurana, Museveni yatunguranye ashyira ku ruhande bamwe mu bari bakomeye muri Leta, abambura imyanya. Mu myanya ikomeye nka visi-perezida, Minisitiri w’Intebe wa mbere, uwa kabiri, bose babaye abagore. Ni guverinoma irimo impinduka zigaragara ku muntu usanzwe amenyereye Leta yari iriho muri Uganda.


