mukasine_marie_claire.jpg

Rusesabagina ameze neza- Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu iratangaza ko Paul Rusesabagina ameze neza ko kandi uburenganzira bwe bwose uko bwakabaye bwubahirizwa, bitandukanye n’ibyo umuryango we wari uherutse kuvuga ko yawubwiye ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo bamwe mu bana ba Paul Rusesabagina bumvikanye banagaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, bavuga ko se yababwiye gusakuza ngo kuko hari uburenganzira bwe butubahirizwa aho afungiye muri gereza ya Nyarugegenge.

WASOMA:
https://bwiza.com/?Yaraduhamagaye-aratubwira-ngo-dusakuze-cyane_Umukobwa-wa-Rusesabagina

Ibi byahagurukije komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa kane, itsinda ryayo ryekeza kuri gereza ya Nyarugenge rijyanywe no kugenzura ukuri ku bivugwa n’umuryango wa Paul Rusesabagina.

Perezida w’iyo komisiyo Mukasine Marie Claire, nawe wari uri muri iryo tsinda yabwiye abanyamakuru ko mu biganiro bagiranye na Rusesabagina nta wundi muntu uhari, we ubwe yahamije ko “nta kibazo cy’ubuzima afite.”

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko Rusesabagina yayibwiye ko abonana na muganga ndetse akaba akorerwa ibizamini by’ubuzima kabiri ku munsi, kandi ko iyo akeneye muganga w’inzobere amubona kimwe n’imiti, ibintu bivuguruza ibyatangajwe n’umuryango we.

Yavuze ko Rusesabagina kandi ngo yabwiye komisiyo ko abona amafunguro ariko nanone agaragaza icyifuzo cy’uko gereza yajya imwishyurira icyiguzi cy’amafunguro yihariye afata.

Icyo cyifuzo cye komisiyo yakigejeje ku buyobozi bwa gereza ariko bugitera utwatsi ngo kuko kidakurikije amategeko, kuko ngo imfungwa cyangwa umugororwa ari we wiyishyurira.

mukasine_marie_claire.jpg
Mukasine Marie Claire


XMA Header Image
Nikibazo Politike!! Abagabo 2 bananiwe kumvikana babituzanamo\dufite abapfumu RIB na Police byavaho
youtube.com
Aa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *