AU yokeje u Burundi igitutu ibusaba kwishyura ibirarane buyirimo

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), bwandikiye Leta y’u Burundi buyisaba kwishyura ibirarane by’imisanzu ibereyemo uriya muryango.

U Burundi bubereyemo AU imyenda y’angana na $ 2,418,180 nk’uko uriya muryango wabitangaje mu ibaruwa Komisiyo yawo iheruka kwandikira Ambasade y’u Burundi.

Ni amafaranga arimo angana na $1,015,004,00; ibirarane ku kigega cy’amahoro bingana na $ 356,153,00; imisanzu y’Ingengo y’Imari ya 2021 ingana na $ 836,385,00 ndetse n’Imisanzu y’ikigega cy’amahoro ya 2021 ingana na $ 210,638,00.

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yibukije Ambasade y’u Burundi ko ikurikije ingingo ya 19 (3) y’amabwiriza agenga imari muri AU, umusanzu wemewe wa buri gihugu kinyamuryango ugomba gutangwa ku wa 01 Mutarama wa buri mwaka w’ingengo y’imari.

Iyi Komisiyo yasabye Guverinoma y’u Burundi gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo ikibazo cy’ariya mafaranga gikemuke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *