Umukunzi w’Umupira w’amaguru witwa Van Juice ku rubuga rwa Twitter, yabaye icyamamare nyuma yo guhanura ibyabereye mu mukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani n’iya Turkiya.
Mu ijoro ryakeye u Butaliyani bwari bwahuye na Turkiya, mu mukino ufungura irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020) warangiye butsinze ibitego 3-0.
Mbere y’amasaha make ngo uyu mukino ube, abategura Euro bifashishije urubuga rwa Twitter rw’iri rushanwa basabye abafana kuvuga uko umukino w’u Butaliyani na Turkiya uri burangire.
Van Juice yifashije ruriya rubuga, yasubije ko u Butaliyani buri butsinde ibitego 3-0, ndetse bigatsindwa na Cilo Immobile, Lorenzo Insigne cyo kimwe na Merih Demiral wagombaga kwitsinda.
Ibyo uyu mufana yari yateganyije ni byo byabaye, kuko n’ubwo Turkiya yari yagerageje kwizirika ku Bataliyani mu minota 45 y’igice cya mbere, yaje kugira ibyago ku munota wa 53 Merih Demiral akitsinda igitego.
Abataliyani batakaga cyane izamu rya Turkiya babonye igitego cya kabiri ku munota wa 66 binyuze kuri Cilo Immobile, mbere y’uko Lorenzo Insigne atsinda agashinguracumu ku munota wa 79.
Icyatangaje abantu kurushaho ni uko uyu mufana yari yateganyije ko mu bitego Abataliyani batsinda harimo icya Demiral wagombaga kwitsinda, bikarangira bibayeho.

Abafana b’amakipe atandukanye nyuma yo gukurira ingofero Van Juice, bagiye bamusaba kubabwira igihe amakipe bafana azatwarira ibikombe.
Nk’uwitwa Jam ufana FC Barcelona yagize ati: “Barcelona izatwara Champions league mu mwaka utaha? Nukuri mbwira muvandi.”
Umufana wa Tottenham we yamubajije igihe ikipe ye izegukanira igikombe cya shampiyona, uwa Arsenal we amubaza niba mu mwaka utaha ikipe ye izongera kugaruka byibura mu makipe ane ya mbere.
Hari uwitwa Benja we wasabye uriya mufana kumubwira niba Prabowo [Subianto] usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo muri Indonesia azatsinda amatora y’Umukuru w’igihugu muri 2024.
Juice abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko ibyo yakoze ari ukugerageza amahirwe ye, asaba abakunzi ba ruhago na bo kugerageza amahirwe yabo mu mikino ya Euro kuva kuri uyu wa Gatandatu.


