Abayobozi ba Rwandair baratangaza ko indege ya kabiri yo mu bwoko bwa Airbus yiswe Christened Umurage, iri bugere ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa Kane ku isaha ya kumi z’umugoroba. Iyi ikaba ije yiyongera kuri airbus 330-200 yiswe Ubumwe yageze mu Rwanda mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wa Rwandair, John Mirenge, yatangaje ko uruganda rwa Airbus rwashyikirije abayobozi ba Rwandair iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 kuri uyu wa gatatu I Toulouse mu Bufaransa.
Airbus 330-300 ibaye indege ya gatatu ya rutura Rwandair yibitseho mu gihe kitageze ku mezi atatu, yitezweho kongera ubushobozi bwa Rwandair mu gutwara abantu n’ibyabo kandi ahantu henshi.
Bwana John Mirenge akaba avuga ko iyi ndege ifite imyanya 274 izaba ari iya mbere yo muri ubu bwoko muri East Africa, yongeraho ko izabafasha guhangana n’ibindi bigo bitwara abantu mu ndege.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mirenge avuga kandi ko sosiyete akuriye imaze gukura ku rugero rwa 20% mu myaka 6 ishize kandi ikaba kugeza ubu ikaba yifata nka sosiyete ya mbere mu karere ikora neza kandi yizewe. Iyi ndege ikaba ibaye indege ya 12 Rwandair yibitseho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


