Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba itangaza ko ikibazo cy’abakora ubucuruzi butemewe bwambukiranya imikaka gihangayikishije cyane, ubu bucuruzi ngo bwihariye igice kinini cy’ubukorerwa mu Rwanda kandi ku ijanisha ryo hejuru bukorwa n’abagore.
Iyi minisiteri itangaza ko u Rwanda ubwarwo muri 2015 rwari rufite ibyoherezwa mu mahanga mu buryo butemewe n’amategeko bibarirwa mu madolari y’Amerika arenga miliyoni 108,3 naho ibyinjira nabwo muri ubwo buryo bikabarirwa mu madolari miliyoni 22.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri ubu habarurwa ko hagati ya 70-80% by’abacuruzi bambukiranya imipaka ari abagore, muri bo abagera kuri 90% bose bakora bene ubu bucuruzi butemewe buhombya igihugu n’akarere
Hashize iminsi itari myinshi havuzwe abagore bo mu ntara y’Amajyaruguru batawe muri yombi bakurikiranweho gufatanwa ibicuruzwa by’ibinyobwa bitemewe bakekwaho kurangura muri Uganda.
Kuva ku wa 30 Ugushyingo mu Rwanda hari kubera inama y’ikigega gitera inkunga ubukungu bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere , EIF (Enhanced Integrated Framework), mu byo iyi nama igamije harimo kurebera hamwe uko ubu bucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka bwahagarara.
Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Franà§ois Kanimba avuga ko ku bufatanye n’ikigega EIF hari gushakishwa umuti urambye w’ubu bucuruzi,
Yagize ati,”EIF ni umwe mu bafatanyabikorwa b’iterambere bakomeye mu Rwanda. EIF yanafashije gukusanya inkunga iturutse hirya no hino mu rwego rw’abikorera no mu bafatanyabikorwa mu iterambere mu gushyira mu bikorwa ingamba y’igihugu y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ibyo bizafasha Leta y’u Rwanda kuzana iterambere mu bukungu n’amahirwe ku mipaka yacu no ku baturage bacu bugarijwe n’ibabazo kurusha abandi, n’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe n’amategeko. ”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
EIF ni ikigega gihuriweho n’abaterankunga batandukanye gitanga inkunga yo mu rwego rw’imari na tekiniki hubakwa ubushobozi mu bucuruzi mu bihugu 48 byose biri mu nzira y’amajyambere n’ibihugu bitatu bitakiri ku rutonde rw’ibifashwa.
Bamwe mu baterankunga ba bari muri iyi nama harimo ibigega n’ibigo bikomeye nka IMF, ITC, UNCTAD, UNDP, UNIDO, Banki y’isi na WTO, ibihugu nka Danimarike, Finilande, Ubudage, Ubwongereza n’abafatanyabikorwa mu iterambere nka TMEA, Banki nyafurika y’iterambere, FAO, Banki nkuru y’u Rwanda, imiryango y’ubukungu yo mu karere, urwego rw’abikorera na sosiyete sivile.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


