Abanyepolitiki babiri; Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima na Prof. Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegtsi bw’igihugu, bahawe imyanya mishya yo ku rwego rwa ambasaderi.
Nk’uko itangazo ry’iryemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa 12 Kamena 2021, yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, aba bayobozi bahawe imyanya ikurikira: Dr Diane Gashumba, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede naho Prof. Anastase Shyaka, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye. Mu bandi bahawe inshingano za kidipolomate ni James Gatera, wagizwe, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Isiraheri. Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, yeguye kuri uyu mwanya we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 nyuma y’imikorere idahwitse yakunze kumuranga. Icyo gihe, itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryavuze ko ‘Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza’. Dr Diane Gashumba ubusanzwe ni Umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu buvuzi rusange n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kuvura abana. Yatangiye umwuga w’ubuvuzi mu 1999. Yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 04 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho. Mbere yo kujya muri Minisiteri y’Ubuzima, yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yamazeho amezi atandatu n’iminsi umunani. Yamaze imyaka itatu ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga ndetse aza no kuyobora ibya Muhima. Hagati ya 2010 na 2016 yakoraga mu mushinga witaga ku buzima bw’umubyeyi n’abana bavuka batagejeje igihe; waterwaga inkunga na USAID. Uyu yaje gusimburwa na Dr Ngamije Daniel. Prof. Shyaka we yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva muri Kanama 2018, umwanya yagiyeho avuye kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB. Prof. Shyaka yasimbuwe na Gatabazi Jean Marie Vianney.



2 Responses
Dr Gashumba na Prof. Shyaka mu myanya mishya
Pereside gose n’umuvyeyi nubwo bakosheje,bafite ico Bomarira société nyarwanda
Dr Gashumba na Prof. Shyaka mu myanya mishya
Pereside gose n’umuvyeyi nubwo bakosheje,bafite ico Bomarira société nyarwanda