Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 14 Kamena 2021yasuye ibikorwa byo mu mujyi wa Goma byangijwe n’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse muri Gicurasi, biri mu duce turimo Kibati n’ishuri rya Kayembe riri muri Gurupoma ya Munigi ricumbikiwemo abasenyewe inzu.
Mu rugendo yakoze azenguruka uyu mujyi ari kumwe n’umufasha we, Denise Nyakeru Tshisekedi, yaganiraga n’abaturage, abihanganisha kubera ingaruka bagizweho n’iruka ry’iki kirunga, anabizeza ubufasha.
Ubwo yageraga kuri iri shuri, Tshisekedi yabwiye abaturage ati: “Nazanye na Mama (Denise) kugira ngo tubasuhuze nyuma y’ibyago mwagize byatewe n’iruka ry’ikirunga. Ntimuhangayike kuko ntabwo muri mwenyine, Umukuru w’Igihugu n’umufasha we bari kumwe namwe kugira ngo babafashe gukemura ibi bibazo.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yageze aho asezeranya abaturage basenyewe na Nyiragongo ko Leta izabubakira inzu nshya. Ati: “Turavugana n’abahanga b’abasirikare bazabubakira inzu mu gihe cya vuba, ntimugire ikibazo tuzabikurikirana n’ubushishozi, tubafashe gusubira mu buzima busanzwe, abana banyu basubire ku ishuri.”
Nyirango yarutse ku mugoroba wa tariki ya 22 Gicurasi 2021, isenya inzu zibarirwa mu 3500 i Goma. Abari bazituyemo ubu bacumbikiwe mu bigo by’amashuri.
KURIKIRA AMAKURU N’IBIGANIRO BIBERA KURI BWIZA, UKANZE HANO MUNSI



2 Responses
Perezida Tshisekedi yasezeranyije abasenyewe na Nyiragongo kubakirwa inzu
Byiza kabisa. Kuki ba Kabilas na Mobutu batakoraga nkuyu
Perezida Tshisekedi yasezeranyije abasenyewe na Nyiragongo kubakirwa inzu
Byiza kabisa. Kuki ba Kabilas na Mobutu batakoraga nkuyu