abafite_ababo_batwikiwe_mu_cyobo_cyo_ku_musozi_wa_sarabuye_babunamira.jpg

Nyamasheke: Barasaba ko icyobo cyatwikiwemo Abatutsi 45 cyashyirwaho ikimenyetso cy’amateka

Sangiza iyi nkuru

Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi hafi y’icyobo cyo ku musozi wa Sarabuye,mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke cyatwikiwemo abana b’abahungu 43 n’abagabo 2, bababazwa n’uko kugeza ubu nta kintu na kimwe kigaragaza amateka y’ubwo bugome bwahakorewe, bakifuza ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside n’abana babo n’abuzukuru bakazajya bahibukira, bakanasobanurirwa urw’agashyinyaguro abahatwikiwe bishwe.

Babisabye ubwo umurenge wa Ruharambuga wibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo abo mu miryango y’abo bahatwikiwe bajyaga kuhabibukira bakababazwa n’uko nta kintu na kimwe kigaragaza ko icyo ari icyobo cyihariye cy’ayo mateka, kuko uretse kuba ngo gisibye gusa uruhande rumwe ahandi harangaye, nta muhanda n’umwe uherekera, uwahagera atazi ibyahabereye yagira ngo ni icyobo gisanzwe kandi cyaratikiriyemo ababo, bamwe batwitswe ari bazima nyuma yo kubatemagura babajugunyamo nyuma yo kuhacana umuriro w’igishyito babajugunyagamo, bamwe bagashya bumva.

Uwambaje Marie Claudine wari ufite imyaka 6 gusa ubwo Jenoside yakorerwaga abatutsi yabaga, muri icyo cyobo hagatwikirwa se, musaza we n’abandi bo mu muryango we, avuga ko ubwo yajyaga kubunamira no kuhashyira indabo yababajwe cyane no kuba nta kiranga aya mateka yaho.

Ati: “Ni ubwa mbere twari tuhibukiye kuko twahaherukaga tugerageza gutaburura imibiri y’abacu bahatwikiwe ngo ishyingurwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruharambuga nyuma ya Jenoside, tukahabona mike cyane indi yarabaye ivu rikahasigara ari yo mpamvu tugomba kuhaha agaciro cyane, ariko nababajwe cyane no kubona nta kintu na kimwe kigaragaza ko habereye ubwo bugome, nkanjye wari wihishe hafi y’icyo cyobo batwikirwagamo, bashya ndeba ntabasha kugira icyo nkora ngo mbatabare, biranshengura cyane, nkabona hakwiriye ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside,amazina y’abahaguye n’amafoto yaboneka bikahashyirwa tukajya tuhibukira tubibona.’’

Yarakomeje ati: “Nk’ubu mbyaye gatatu. Abana banjye bajya bambaza aho sekuru na ba se wabo bari nkibaza uburyo nahabazana ngo barebe uko byagenze nta kimenyetso na kimwe gihari nta n’inzira nzima iganayo, kujyayo ari ukugenda mu musozi no mu mashyamba gusa,ariko hakoze neza n’icyo kimenyetso gihari najya mpabazana nkabibasobanurira bagira icyo bareba, byarushaho kunduhura umutima n’abana banjye bakamenya ukuri ku byabaye kuri sekuru, ba se wabo n’abandi bo mu muryango.’’

Kayiranga Eleuthère wari ufite imyaka 23 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yakorwaga na we wari wihishe hafi y’icyo cyobo, avuga ko cyari cyaracukuwe mu 1993, kigacukurwa buri joro na bamwe mu baturage bari baturanye mu cyahoze ari komini Karengera bari barokomwe n’urwango bangaga abatutsi, aho cyacukurwaga hafi buri joro guhera saa yine kugera mu rukerera bo bakayoberwa ibyo ari byo, baza gusobanukirwa ibyacyo muri Jenoside bahatwikira abo bana n’abo bagabo.

Ati: “Abatutsi ino babanje gutotezwa cyane, aho Perezida Ndadaye w’u Burundi yiciwe itoteza rikaza umurengo ngo ni Abatutsi bamwishe basigaje no kwica umubyeyi wabo Habyarimana, batangira gucukura icyo cyobo tutazi ibyo ari byo, twabisobanukiwe gitwikiwemo abo bantu biganjemo abana b’abahungu, nyuma ya Jenoside twasanze ari ivu risa dukuramo imibiri mike cyane twazanye kuri uru rwibutso, dukomeje gusaba ko amateka y’ibyahabereye atasibangana, hashyirwa ikimenyetso kiyaranga nk’uko na bagenzi banjye bandi babisabye.’’

Uhagarariye Ibuka muri uyu murenge, Uwitonze Simon avuga ko ibyasabwe bamaze igihe babisaba bategereje igisubizo.

Ati: “Koko ni icyobo kiri aho kirangaye kitagaragaza amateka y’ibyakibereyemo na bamwe mu babatwitse nta makuru yandi bashaka kugitangaho, tugasaba Akarere kumva icyifuzo cyacu, icyo gikorwa kikihutishwa,uretse abatwikiwe aha, hari n’indi nzu yatwikiwemo abana benshi itagira ikindi kiranga amateka yayo, byose byizwe neza amateka y’iri twikwa ry’abacu ryahabereye ntiyibagirane byadufasha bikomeye.’’
abafite_ababo_batwikiwe_mu_cyobo_cyo_ku_musozi_wa_sarabuye_babunamira.jpg

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga, Hagabimfura Pascal avuga ko iki cyifuzo ari cyiza cyane kandi kizumvwa nta kabuza, hategerejwe gusa ko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, CNLG ibitangaho umurongo.

Ati: “Aho hantu gahunda ihari ni ukuhashyira icyo kimenyetso nk’uko abahaburiye ababo babyifuza, CNLG ikaba yaratanze amabwiriza mu gihugu hose ko irimo itegura ikimenyetso kizaba ari rusange kizakoreshwa ahagiye himurwa imibiri ikajyanwa mu nzibutso, na hariya ni ko bizagenda kuko uretse n’abaharokokeye, natwe abayobozi turabyifuza cyane kugira ngo amateka yaho atazasibangana. Dutegereje umurongo CNLG izaha iyo gahunda, gukorwa bizakorwa.’’

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu byahoze ari amakomini Gisuma na Karengera bashimira Perezida Kagame agaciro yabasubije, ubwo bibukaga banunamira abatutsi 838 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruharambuga barimo n’abakuwe kuri icyo cyobo, umujyanama muri njyanama y’akarere ka Nyamasheke Mukaziya Pauline yabasabye kwibuka baharanira imibereho irushijeho kuba myiza, banarwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bava bakagera.

abayobozi_banyuranye_bunamira_banashyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_838_y_abatutsi_barokokeye_mu_byari_amakomini_ya_gisuma_na_karengera_barimo_n_abatwikiwe_mu_cyobo_cyo_ku_musozi_wa_sarabuye.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *