Abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka mu Ntara ya Pwani muri Tanzania baguye ku bimukira 54 bavuye muri Ethiopia binjiye mu gihugu bihishe mu makamyo atwaye imifariso (matera). Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifite pulake T 191 AYD niyo aba biganjemo abagabo n’urubyiruko basanzwemo ubwo bari bavuye ahitwa Bagamoyo, bagafatwa na polisi yo mu muhanda ikorera kuri Sitasiyo ya Chalinze. Komiseri Omary Hassan, wungirije umuyobozi w’abinjira n’abasohoka muri Pwani, avuga ko imodoka yafashwe yerekezaga ahitwa Tunduma mu Ntara ya Songwe, ariko yihishemo abimukira batemewe, bari mu mifariso ibakingirije, bitakekwa ko haba harimo abantu. Omary avuga ko umushoferi wari ubatwaye yafashwe kandi ngo ibi byagezweho kubera imikoranire myiza iri hagati y’inzego z’abinjira n’abasohoka na polisi mu Ntara ya Pwani. Uyu muyobozi avuga ko aba Bany-Ethiopia bazagezwa imbere y’ubutabera kuko binjiye muri Tanzania binyuranyije n’amategeko. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Abafashwe ubwo bahatwaga ibibazo/ Millardayo
XMA Header Image
Abasaza babanyapolitike ni babi mubirinde -Asouman avuze amagambo akomeye ku gihano Sankara yasabiwe
youtube.com


