Umwe mu baturage batashatse gutangazwa amazina atangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena mu ijoro, mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Rwampala mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, umupolisi yakurikiranye umumotari wari uvuye mu Kanogo anyuze muri sanzinike, undi agana mu ngo z’abaturage, ingingo yatumye bamwe bavuga ko byari biteye ubwoba.
Uyu mugabo yahamagaye BWIZA saa tatu z’ijoro ryakeye, avuga ko abaturage bakanguwe n’urusaku rwa moto ya polisi yari ikurikiye uyu mumotari wari uhetse umukobwa, aturutse mu Kanogo agana i Gikondo akoresheje umuhanda utemewe, bagakeka ko ibi byabayeho kubera ko amasaha yo kugera mu rugo hubahirizwa amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus. Avuga ko we n’abaturanyi be bavuye mu nzu zabo, bakabona umumotari yerekeza mu Gishanga cya Rwampara, avuga ko byari biteye ubwoba. Uyu muturage ati ” Hari saa tatu na 17 z’ijoro, twumva urusaku rw’iriya moto yo mu muhanda ya polisi. Twabonye ko yari ikurikiye umumotari uhetse umugenzi. Yabonye nta kundi byagenda agana mu ngo z’abaturage, akwepa moto ya polisi. Abantu benshi bavuye mu nzu bibaza ibibaye. Njye byantunguye kubona umupolisi akurikirana umumotari uhetse kugeza iyo mu gishanga, ahantu byashobokaga ko yari kugonga ahubwo abandi baturage.” Akomeza agira ati ” Umumotari yari kugonga ku buryo we n’uwo yari ahetse bari kuhagirira ikibazo. Ni ahantu atazi kandi mu ngo ndetse ni inzira igana mu gishanga.” Hari icyo uyu muturage asaba, ati ” Numva kubahiriza amabwiriza yo kwirnda Corona ari ngombwa ariko ubuzima bw’abantu ntibujye mu kaga. None se ntibafata pulake za moto, bakamuhana aho kugira ngo bamwirukeho mu ngo z’abaturage.” BWIZA yavuganye n’undi muturage avuga ko umumotari yagannye mu baturage, umupolisi wari utwaye moto y’akazi, yabona amubuze, akagenda. Avuga ko ku bw’amahirwe umumotari n’uwo yari atwaye ntacyo babaye. Ati ” Bakomeje kwihisha mu baturage, umukobwa aza kureba ko umupolisi yagiye, nyuma bakomeza urugendo rwabo. Twari twabyutse tuje kureba icyabaye kuko hari urusaku rwinshi. Numvaga polisi yazajya ireba uko ikurikirana abirukanka kuriya kuko bishobora gukurura izindi mpanuka.” BWIZA yageragaje kuvugana n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa BWIZA witwa Nkuyubwatsi ntibyakunda kuko nimero ye ya telefoni ngendanwa itariho. Iki kinyamakuru cyavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, CP Kabera John Bosco avuga ko kuba umuntu yarenze ku mabwiriza, bitatuma polisi idakora akazi kayo. Ati ” Abo baturage baragira ngo polisi itakora akazi kayo. Mubasabe ahubwo gukomeza kubahiriza amabwiriza.” Abamotari bakunze gutungwa agatoki ko barenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Muri iyi minsi, kugera mu rugo ni saa tatu mu gihe uwo mumotari yari yabirenzeho ndetse n’uwo atwaye. Hiyongeraho no kuba yakoresheje umuhanda atemerewe. Polisi ikangurira abaturage kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

8 Responses
Ibyabaye hagati y’umupolisi n’umumotari mu Rwampala byakangaranyije abaturage
Murakabya pe ubwose wumvaga ari bukore amakosa Police ikamwihorera

Arko abaturage baribonye koko ubuse police izareke gukora akazi ngonukugira ngo kutavuga inama numvaburiwese yakubaha amabwiriza abayatanzwe muburyobwokwirinda izompanuka.

Njye ndabona abanyarwanda bamwe batikunda batanakunda igihugu.None se kuki mwibaza ko Police itagombaga gukurikirana uwo muntu ,none mwa baturage mwe impamvu mvuze ngo ntimwikunda,ntimunakunda n’Igihugu,ubwo uwo mumotari iyo aza kuba ari umugizi wa nabi atwaye ibiturika muba muri kuvuga gutyo.Byumvikane ko mwanahishiriye uwo mumotari.uwo ni umuco mubi wo gushyigikira ikibi mukireba.,mwakagombye namwe gukurikiranwa,kuko uwo mumotari muba mwamutanze ntabwo muba mwamuhishe Police.Police yacu mukomereze aho,ntimucibwe intege n’abadakunda ibyiza.

Arko se nkuyu wahamagaye bwiza koko? Mwagiye muhamagara muvuga ibyubaka koko.
Mureke Polisi ikore inshingano zayo, namwe mumenye izanyu.
Ese ubundi mwagize ubwoba bwiki kdi nubona Ari polisi y igihugu?
Mujye muvana umutesi aho ngaho.