Gufasha umuryango wa Nkurunziza byateje impagarara i Mwaro

Sangiza iyi nkuru

Hari ukutavuga rumwe ku ngingo yo gutanga amafaranga agenewe gufasha umuryango w’uwahoze ayobye u Burundi, Pierre Nkurunziza mu Ntara ya Mwaro cyane mu barimu.

Iki kibazo cyiganje mu mashuri yose yo mu makomine ya Kayokwe, Bisoro na Ndava havugwa urupapuro rwo kuzuzaho umusanzu wa buri mwarimu ariko bamwe bakaba batabikozwa.

UBM News itangaza ko Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD mu Ntara ya Mwaro Desire Ndikumana ari we wazanye urwo rupapuro.

Iki kinyamakuru kivuga ko abarimu barimo kwibaza ikibazo gikurikira: ” Kuberiki duterera umuryango utunze ukuraho mu gihe natwe dukeneye abadufasha ?”

Hari amakuru ko no mu zindi ntara z’ u Burundi, abashinzwe uburezi bakwirakwije izo mpapuro zisaba gufasha umuryango wa Nkurunziza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gufasha umuryango wa Nkurunziza byateje impagarara i Mwaro
    Iby’i Burundi ni ikinamico gusa. Ese ibyo mwanditse nibyo umuryango wa #peresida urasabiriza

  2. Gufasha umuryango wa Nkurunziza byateje impagarara i Mwaro
    Iby’i Burundi ni ikinamico gusa. Ese ibyo mwanditse nibyo umuryango wa #peresida urasabiriza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *