Kuri uyu Gatanu tariki ya 02/12/2016, Guverineri w’Intara y’Amajyarugruru, Bwana Musabyimana Jean Claude yasuye inyubako y’isoko rya Musanze rya Company GOICO (Gorilla Investment Company) y’Abacuruzi ba Musanze, isoko rizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari esheshatu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri soko rigizwe n’amagorofa atanu rikaba ryaratangiye kubakwa ku itariki ya 08/07/2014 bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kuryubaka izarangira ku itariki ya 08/12/2016, rikaba rimaze kugendaho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 5.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye abacuruzi ba Musanze bishyize hamwe bakaba bubatse isoko rikomeye cyane riri mu masoko ya mbere mu Rwanda. Yasabye abo bacuruzi gutekereza n’ibindi bikorwa binini byarushaho kuvugurura Umujyi wa Musanze. Yasabye kandi abubaka iri soko gukora uko bashoboye bakarirangiza vuba ku buryo ryatahwa mu kwezi kwa Mutarama 2017 kandi rigatangira gukorerwamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


