barbara_creecy_is_sworn_in_as_a_minister_of_environment_forestry_and_fisheries.jpg

Afurika y’Epfo ntikozwa imbanziriza mushinga y’ amasezerano u Rwanda rwateguye

Sangiza iyi nkuru

Amakuru yashyizwe hanze avuga ko Afurika y’Epfo itari mu bihugu bishyigikiye imbanziriza mushinga y’amasezerano yateguwe n’ u Rwanda na Peru ku bijyanye no guca ikoreshwa rya pulasitiki ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Uyu mushinga watangiye kwigwaho kuva mu 2017 mu Muryango Mpuzamahanga (LONI) mu nteko ishinzwe ibidukikije, UN Environment Assembly (UNEA) gusa Afurika y’Epfo nka kimwe mu bihugu bikomeye, ntikiwushyigikiye.

Iperereza ryakozwe na Mail & Guardian, bakarishyira hanze kuwa Mbere tariki 21 Kamena 2021, rivuga ko ” Afurika y’Epfo itazemera aya masezerano.”

Inyandiko yacitse abakayirinze (leaks) yavuye mu Rwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe Ibidukikije, Amashyamba n’Uburobyi, ivuga ko haramutse habayeho guca ikoreshwa rya pulasitiki muri icyo gihugu, byaba ingorabahizi ku bucuruzi bw’imyanda ya pulasitiki.

Iri perereza rivuga ko 70% by’abanyamuryango ba LONI bashyigikiye imbanziriza mushinga ariko Afurika y’Epfo nk’igihugu cya 3 muri Afurika kikaba n’icya 11 ku Isi mu gushyira imyanda myinshi ya pulasitiki mu nyanja, ibi ntikibikozwa.

Iyi nkuru ikimara kumenyekana ariko hari abaharanira ubusugire bw’ibidukikije bariye karungu, batangaza ko Pretoria ikwiriye kwiyibutsa uruhare igira mu kujugunyanga imyanda ya pulasitiki. Mu babyamaganye kuwa Mbere, harimo abitwa Greenpeace, bakoresheje itangazo.

Afurika y’Epfo ivuga ko hasanzwe hariho ubundi buryo bwo guhangana n’ikoreshwa rya za pulasitiki burimo nk’amasezerano ya Stockholm muri Suwede na Basel mu Busuwisi, ngo nta mpamvu yo gusinya andi.

Abatumva ibintu muri uyu mujyo bavuga ko amasezerano yari asanzweho arimo ibyuho bityo ngo hakenewe andi ngo ayunganire.

Mu gihe u Rwanda rwabitangiye mu 2015, mu bihugu bya EAC naho bayaranze ko hafatwa umurongo umwe kuri iyi ngingo yo guca pulasitiki.

Ibihugu by’ u Bwongereza n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’ u Bulayi, muri Gicurasi byemeye ko biri inyuma ya Peru n’ u Rwanda kuri ayo masezerano.

Hagati ayo, iyi mbanziriza mushinga y’amasezerabo mpuzamahanga ku guca pulasitiki biteganyijwe ko izaganirwaho mu nama ya UNEA yo mu 2022 mu kwezi kwa Gashyantare.

barbara_creecy_is_sworn_in_as_a_minister_of_environment_forestry_and_fisheries.jpg
Barbara Dallas Creecy, Minisitiri wa Afurika y’Epfo ushinzwe Ibidukikije, Amashyamba n’Uburobyi/ Internet

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Ap.Mutabazi mu iyerekwa ku Rwanda na Prezida Kagame/Dawidi agomba kurangiza intambara/abahanuzi baza
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *