Iryamugwiza Yvonne Idamange mu rukiko rukuru i Nyanza mu yihannye inteko y’abacamanza bamuburanishaga nyuma y’aho yari itegetse ko urubanza rwe rwaburanishirizwa mu muhezo nk’uko ubushinjacyaha bwari bubisabye abacamanza. Ubushinjacyaha bwavuze ko ” bufite impungenge ko iri buranisha rikomeje mu ruhame ryabera Idamange urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo “gupfobya jenoside, kwamamaza ibihuha no gukomeza propaganda ye yo kwangisha abaturage leta.” Idamange abonye ko ibyo ubushinjacyaha busabye, bubyemerewe, yahise yihana inteko y’abacamanza bamuburanisha. Yvonne Idamange yavuze ko atakwemera kuburanira mu muhezo kuko “bandeze mu ruhame”. Maitre Bruce Bikotwa wunganira Idamange yavuze ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kinyuranyije n’Itegekoshinga riteganya ko imanza ziburanishwa mu ruhame, uretse iyo urukiko rwemeje ko rujya mu muhezo rushingiye ku mategeko. We asanga nta mategeko yisunzwe mu gusaba ko uregwa yaburanira mu muhezo. Mu magambo ye, Idamange yahise yihana inteko yaburanishaga urubanza rwe. Ati ” Narabibabwiye ko nta bucamanza muzampa, iyi nteko ndayihannye.” Kwihana inteko cyangwa umucamanza mu rubanza ni ukwanga ko arugarukamo kubera impungenge umufiteho mu gutanga ubutabera. Ni bumwe mu burenganzira bw’ababuranyi. Umucamanza yasubije uregwa ko nta muntu wemerewe kwamagana icyemezo cy’urukiko ahubwo akijuririra. Gusa urukiko rwavuze ko ubwo yihannye inteko iburanisha uru rukiko ruzagena indi nteko izaburanisha uru rubanza, ishobora kurutangira bushya. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Ap.Mutabazi mu iyerekwa ku Rwanda na Prezida Kagame/Dawidi agomba kurangiza intambara/abahanuzi baza
youtube.com


