Urutonde rw’imijyi 10 yo muri Afurika abayituyemo bazi ko isaha iyo ari yo yose bajya mu kaga

Sangiza iyi nkuru

Urubuga Numbeo rusanzwe rushyira hanze uko imijyi ihagaze mu gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage bayibamo ( Crime Index), mu 2021 rwerekanye imijyi yo muri Afurika kuyibamo, biba bizwi ko bishoboka ko isaha iyo ari yo yose umuntu yagirirwa nabi.

Numbeo itangaza ko mu kugena uko imijyi ikurikirana kuri iyi ngingo, yagiye ireba ibirimo: impungenge zo guhohoterwa, kwibasirwa, gutukwa, igipimo cy’ibyaha bikorwa, ubwiyongere bw’ibyaha mu gihe cya vuba, ubwambuzi, ubwicanyi, kwiyahura, uko umutekano wifashe muri rusange n’andi mabi.

Numbeo ivuga ko mu gukora urutonde yifashisha amakuru ya vuba yo mu mezi 36. Ivuga ko iyo ibyaha biri ku kigero kiri hagati ya 20% na 40% aho biba biri hasi, 40% na 60% bikaba bidakabije, 60% na 80% bikaba biri hejuru naho kuva kuri 80% bikaba biri hejuru cyane.

Hagendewe ku byavuzwe haruguru, dore uko iyi mijyi ikurikirana:

10. Harare muri Zimbabwe: Igipimo cy’ibyaha kiri kuri 60.56%

9. Nairobi muri Kenya: Igipimo cy’ibyaha kiri kuri 60.59%

8. Dar Es-Salaam muri Tanzania: Igipimo cy’ibyaha kiri kuri 61.46%

7. Tripoli muri Libya: Igipimo cy’ibyaha kiri kuri 64.27%

6. Lagos muri Nigeria: Igipimo cy’ibyaha kuri kuri 65.3%

5. Luanda muri Angola: Igipimo cy’ibyaha kiri kuri 67.34%

4. Cape Town muri Afurika y’Epfo: Igipimo cy’ibyaha kiri kuri 73.72%

3. Johannesbourg muri Afurika y’Epfo: Igipimo cy’ibyaha kiri kuri 80.45%

2. Durban muri Afurika y’Epfo: Igipimo cy’ibyaha kiri kuri 80.65%

1. Pretoria muri Afurika y’Epfo: Igipimo cy’ibyaha kiri kuri 82.31%

Umujyi wa Kigali mu Rwanda uri ku mwanya wa 19 n’igipimo cy’ibyaha 24.56% aho umutekano uri ku gipimo cya 75.44%.

Numbeo ni urubuga rwizewe ruhurizwaho amakuru ku ngingo nyinshi ku bijyanye n’ubuzima, ibyaha, ibiciro n’irindi barurishamibare. Rwashinzwe na Adamovic Mladen mu 2009. Amakuru yarwo akunze kwifashishwa na UN, ibigo byayo nka FAO ndetse na Banki y’Isi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *