Ntitwahindura ahahise ariko ahazaza birashoboka- Sankara

Sangiza iyi nkuru

Nsabimana Callixte uzwi nka Major Sankara yabwiye urukiko ko asaba imbabazi kuko ari cyo kintu cyonyine cyubatse u Rwanda rukaba rugeze iki gihe rugihagaze nk’igihugu, asaba imbabazi kuko guhinduka bishoboka na we akaba yakora ibyiza.

Mu rukiko ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa 23 Kamena 2021, mu mwambaro uranga imfungwa, yambaye n’agapfukamunwa k’ubururu, yiyogoshesheje, Sankara mu magambo y’Icyongereza ati ” We can’t change the past but we can change the future.”

Ugenekereje mu Kinyarwanda ni ” Ntitwahindura ahahise ariko ahazaza birashoboka. Ibyabaye byarabaye.”

Sankara yibukije urukiko ko u Rwanda rwubatswe n’imbabazi, na we asaba kuzigirirwa ati ” Ndasaba imbabazi umukuru w’igihugu ku bw’ibyo nakoze. Turabizi ko uru Rwanda rwubatswe n’imbabazi. Hari abandi bakoze ibikorwa bibi bigize ibyaha ariko barababarirwa, ubu bari mu bindi byiza byubaka igihugu.”

Sankara wavugaga ashize amanga yakomeje ati ” Muri iki gihugu cyacu ntawe utahinduka.”

Umucamanza yamushimiye nk’uko na we yari amaze gushimira abari aho.

Sankara yahoze ari Umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaza gufatirwa ahantu hatavuzwe rumwe. Hari amakuru ko yafatiwe mu Birwa bya Comoros cyangwa Madagascar.

Ubushinjacyaha bwari buherutse kumusabira gufungwa imyaka 25, we avuga ko ari myinshi mu gihe yaburanye yemera ibyaha byose aregwa, akorohereza urukiko aruha amakuru.

Uyu mugabo ukomoka i Nyanza aregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubujura bwitwaje intwaro ndetse no kugirana umubano n’igihugu cy’amahanga hagamijwe intambara.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *