Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangaje ko ubwiyongere budasanzwe bw’abarwayi ba COVID19 buteye impungenge, ku buryo ngo ibintu bikomeje ku muvuduko biriho, mu minsi iri imbere hashobora kuvuka ikibazo cya oxygène idahagije ku bayikeneye bose ndetse n’ibitanda bikaba bike. Umuyobozi ushinzwe ibikoresho byo kwa muganga mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Francine Umutesi, avuga ko n’ubwo kugeza ubu abarwayi bahari babona Oxygen ndetse n’ibitanda bikaba bihari mu gihugu, imibare ikomeje kuzamuka, u Rwanda ntirwaba rukibyitwaramo neza. Yabwiye RBA ati “Ubu dufite hafi abarwayi bagera ku 100 bose bari kuri oxygène. Turebye umwuka wose barimo gufata tukareba ubushobozi dufite hano mu gihugu turimo gusagura nke cyane. Wenda mbishyize mu mibare mu gihugu cyose dushyizemo n’abikorera dukora hafi amacupa 750 ariko wareba izo turimo gukoresha ni hafi 730.Bivuze ko imibare nizamuka dushobora kugira ikibazo cyo kubura oxygène.’’ Avuga ko ibi biterwa ahanini n’abarwayi bakoresha oxygène nyinshi bari mu cyiciro cyizwi nka high flow bakoresha amacupa 11 ya litiro 50 ku munsi, ndetse n’abandi bakoresha amacupa ari hagati y’ane n’atanu bari mu cyiciro cya medium flow kimwe n’abandi bakoresha amacupa ari munsi ya 3 bari mu cyiciro cya low flow.’ Uretse oxygène kandi, ngo ibitanda byagenewe abarwayi ba COVID19 nabyo bishobora gushyira mu minsi ya vuba, kuko ibisaga 70% ubu biriho abarwayi. Umutesi ati “Ibitanda bya isolation byanganaga na 500 birengaho gato noneho ibya ICU[mu ndembe] bigeze ku 180. Kuri raporo a tariki 23 igipimo cy’ibitanda biriho abarwayi yari iri kuri 70% ku bitanda byagenewe COVID19. Ariko tugenda tunabyongera kuko nko ku Kibuye twamaze kuhafungura naho ikigo cya COVID, bagiye kongererwa umubare w’abo bavuraga ku buryo tugenda twongera ariko kugeza ubu ntabwo turarengerwa cyane.’’ Ibi biraba mu gihe umubare w’abitabwaho n’abaganga mu bitaro utageze no ku 10% by’abanduye bose, kuko abandi bakurikiranwa bari mu ngo zabo. Inzego z’ubuzima zisaba buri wese gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo amazi atararenga inkombe. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Ingamba zikomeye kuri COVID-19 (GumMurugo, Guma Karere) Leta ifata zungura umuturage? Ninde uhomba?
youtube.com


