Umwe mu banyamategeko ba Aimable Karasira, Me Evode Kayitana, avuga ko umukiliya we nta bwoba afite ko yapfa nyuma y’amakuru ko, yanduye Coronavirus. Karasira yagombaga kugezwa imbere y’ubucamanza ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa Gatandatu, ariko ntibyabaye kubera ikibazo cy’uburwayi. Ku mbuga nkoranyambaga rero hari amakuru ari gucicikana avuga ko Karasira arwaye coronavirus kandi ko ngo ameze nabi. Me Kayitana uvuga ko nta mpungenge afite z’uko yapfa avugana na BBC yagize ati “ Ku cyumweru nibwo nahageze bambwira ko yagiye mu bitaro, kuva uwo munsi njyewe ntabwo nashoboye kumubona, ariko ubushinjacyaha bwamenyesheje ko arwaye bumbwira aho arwariye, bananyemerera yuko najya kumureba cyangwa nkohereza n’uwo mu muryango we akagenda akamubona, nohereje rero umu tante we aragenda aragenda aramubona kandi yambwiye ko ameze neza arimo akira.” Yakomeje agira ati “Uwo mudamu wagiye kumureba wo mu muryango we, yambwiye ko yashoboye kubyuka akamuherekeza, akamugeza hanze mu mbuga y’ibitaro, ko rwose yigenza, ko avuga neza abona ari umuntu uzakira, …ubwoba bw’uko yapfa njyewe ntabwo mfite.” Aimable Karasira akurikiranweho ibyaha birimo guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakubiri, no kudasobanura inkomoko y’umutungo, ibyaha Me Kayitana avuga ko babona bidafite ishingiro. Biteganyijwe ko iburanisha ritaha rizaba ku itariki ya 7 Nyakanga saa mbiri z’igitondo. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


