Umucuruzi w’Umunyarwanda aroroherezwa kurusha Umunyekongo_Imwe mu mpamvu RDC yifuza kwinjira muri EAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yagaragaje ko imwe mu mpamvu igihugu cye cyifuza kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari ukugira ngo abacuruzi bacyo boroherezwe nk’uko bikorerwa ababa mu bihugu biwugize barimo Abanyarwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wwa 26 Kamena 2021 ubwo yabazwaga ku mpamvu igihugu cye cyasabye kwinjira muri uyu muryango.

Yagize ati: “Kutinjira muri EAC ni ukurwanya iterambere mu gihugu cyacu. Umucuruzi w’Umunyarwanda aroroherezwa ugereranyirije n’umuvandimwe w’Umunyekongo.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko bitewe n’uko u Rwanda ruri muri EAC, ibiribwa by’i Rubavu birahendutse kurusha iby’i Goma, ari mpamvu Abanyekongo banga kurema isoko ry’iwabo, bakaza mu Rwanda.

Yabisobanuye ati: “Igiciro cy’ibiribwa bigurishwa i Rubavu ni cyiza, abacuruzi b’Abanyekongo bahitamo kujya kugurira Abanyarwanda, bitewe n’inyungu bakura kuri za gasutamo kubera ko u Rwanda ruri mu muryango. Nitwinjira muri uyu muryango, urwego rw’ubukungu bwacu ruzazamuka.”

Perezida Tshisekedi yatanze iki gisobanuro nyuma y’aho tariki ya 25 Kamena 2021 yamuritse intumwa za EAC zatangiye ibikorwa by’ubugenzuzi byo kureba niba RDC yujuje ibisabwa byatuma yemererwa kwinjira muri uyu muryango. Izi ntumwa zageze muri RDC tariki ya 23 Kamena, zizavayo tariki ya 3 Nyakanga 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *